Perezida Museveni  asanga Uganda irusha Demokarasi ibibihugu byo Burengerazuba bw'Isi

Apr 28, 2025 - 13:35
 0

Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni, yavuze ko n'ubwo ngo ibihugu byo mu Burengerazuba bw'Isi byitaka ko bifite Demokarasi iri hejuru, asanga bitayirusha Uganda.

Museveni umaze imyaka itari micye ku butegetsi , ni umwe mu bakuru b'ibihugu bamaze igihe ku buyobozi.

Ibihugu bitandukanye byo mu Burengerazuba bw'Isi byamushinje ubuyobozi bushingiye ku gitugu no gukandamiza  abatavuga rumwe n’ubutegetsi, ndetse no kuriganya amatora kugira ngo agume ku butegetsi.

Mu kiganiro na televiziyo yo mu Burusiya Russia Today (RT) i Kampala, Museveni yavuze ko nubwo ibyo bihugu byirata Demokarasi asanga bitayirusha Uganda.

Ati: "Uburyo bwa demokarasi bw’Iburengerazuba bwari iterambere ku bantu, ariko barayangiza bashaka ko abantu bose bakurikiza ibyo bakora. Ku bwanjye rero Uganda ifite demokarasi kurusha ibyo bihugu byose".

Perezida Museveni yashinje cyane Uburengerazuba gushaka gushyira gahunda zabwo ku isi yose. Yamaganye ku mugaragaro Amerika ko yivanga mu mikorere  ya Uganda.

Muri icyo kiganiro kandi n’itangazamakuru ry’Uburusiya, Museveni yamaganye Amerika kubera ko yagerageje guhungabanya ubukungu bwa Uganda nyuma yo gushyiraho itegeko rirwanya abaryamana bahuje ibitsina.

 Yagize ati:" Tumaze gutora itegeko rirwanya abaryamana bahuje igitsina, Joe Biden (icyo gihe wari Perezida wa Amerika), yadukuye mu bihugu byoherezaga ibicuruzwa  muri Amerika (AGOA). Si ibyo gusa kuko na Banki y'Isi yahagaritse kuduha  inguzanyo, ariko ubukungu bwacu bwazamutseho 6%. Ntabwo rero duhangayitse.”

Yavuze ko kuba Afurika ubwayo ikora ubucuruzi hagati yayo, ari uburyo bwiza bwo kurwanya Ubukoroni.

Ati: "Turagurisha hagati yacu kandi tunagurisha ku bandi bantu. Rero, aka karere [Afurika] Ubucuruzi hagati yacu ni kimwe mu bikorwa bikomeye byo kurwanya ubukoloni.

Muri Werurwe 2023, Inteko Ishinga amategeko ya Uganda yemeje itegeko rirwanya abaryamana bahuje ibitsina , aho uwahamijwe icyaha agomba guhabwa igihano kuva ku myaka 10 kuzamura harimo na burundu ndetse n'igihano cy'urupfu ku babishishikariza abandi. 

Apr 28, 2025 - 14:08

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.