Eddy Kenzo yinjiye mu kibazo cya Alien Skin
Alien Skin akomeje kuba inkuru mu matwi ya benshi bitewe no kudahuza n'abo kwa Mayanja bamuziza ubwamamare mu gihe bo buri kubashiraho mu rungano.
Umuhanzi ubifatanya no kugira inama Perezida Yoweri Kaguta Museveni yatangaje ko yinjiye mu kibazo cya Alien Skin umaze iminsi afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Katwe.
Hari hashize iminsi Polisi icumbikiye Alien Skin imukoraho iperereza rifitanye isano n'urupfu rwa Top Dancer wishwe.
Mu ijoro ryo ku wa 1 Ukwakira 2025 nibwo Alien Skin yarekuwe asanga umuryango we wari waratangaje ko yaburiwe irengero.
Nyuma y'uko atashye rero, Eddy Kenzo uyobora Federasiyo y'igihugu ba Uganda, akaba Umujyanama mu by'imyidagaduro wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni yijeje Alien Skin kumuba hafi akamugarura mu murongo muzima.
Yamugiriye inama yo kugabanya itsinda bagendana ryitwa 'Fangone Forest ' amuhishurira ko yabagabanya bitewe nuko muri bo hashobora kwivangamo abagambiriye kumugirira nabi.
Alien Skin aherutse kwerura avuga ko abahanzi bakuru barimo abo kwa Mayanja bamufitiye ishyari kuko yamamaye batabigizemo uruhare kandi akaba akunzwe n'urubyiruko mu gihe bo batakitaweho n'abakiri bato.
Bebe Cool yigeze gushaka kunga Jose Chameleone na Alien Skin ariko nta musaruro byatanze ku buryo Eddy Kenzo abigizemo uruhare byaba bishyize ku iherezo ayo makimbirane.


Kinyarwanda
English
Swahili









