issa
Abafana bazahatanira igihembo cy’imodoka ifite agaciro ka Miliyoni zirenga 30 muri FIFA Series 

Mar 17, 2026 - 15:30
 0

Mu mikino ya FIFA Series 2026 izabera hano mu Rwanda, umufana uzaba yaraguze amatike cyane azahembwa igihembo cy’imodoka ihagaze agaciro ka Milliyoni zirenga 30.

U Rwanda rurimo kwitegura kwakira imikino ya FIFA Series 2026, aho hano mu Rwanda hazabera amatsinda abiri, ikazitabirwa n’ikipe ebyiri zizaba ziturutse muri Afurika y’iburasirazuba zirimo Kenya na Tanzania zigomba kwiyongera ku Rwanda ruzayakira.

Amatsinda abiri azakinira hano mu Rwanda agizwe n’amakipe umunani, aho iyi mikino izakinwa mu buryo bw’imikino ya ½ ndetse n’imikino ya nyuma. Ikipe zizatsinda mu mikino ya ½ zizahita zigera ku mukino wa nyuma.

U Rwanda rwisanze ruri kumwe na Grenada, Kenya ndetse na Eston. Iri tsinda rizakinira kuri Stade Amahoro. Irindi tsinda rizaba rigizwe na Tanzania, Aruba, Macau ndetse na Liechtenstein. Iri tsinda rizakinira kuri Kigali Pele Stadium. 

Mu myiteguro ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru hano mu Rwanda, FERWAFA irimo gukora harimo no gukora buri kimwe kugira ngo iyi mikino izajye iba ariko n’abafana bari muri Stade ari benshi. Muri ubwo buryo bwo gukurura abafana hashyizweho ibihembo ku bazitabira iyi mikino kandi baguze amatike.

Mu kiganiro, Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice, yagiranye n’itangazamakuru ku wa mbere tariki 16 Werurwe 2026, yatangaje ko abafana bazitabira iyi mikino bazahembwa ibihembo kandi bishimishije. Uyu muyobozi ntabwo yigeze atangaza ibihembo ibyo ari byo ariko yemeje ko bizaba ari byiza.

Mu gitondo cyo ku wa mbere, umwe mu bashinzwe imbuga nkoranyambaga muri FERWAFA, Ngabo Roben, aganira na Radio One, yatanaje ko muri ibi bihembo harimo n’igihembo gikomeye cyane cya Milliyoni zirenga 30 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ngabo yatangaje ko mu bindi bihembo hazaba harimo kandi n’igihembo cya moto ikoresha n’amashanyarazi kandi ubwoko buri mu zigezweho hano mu Rwanda. Abafana bazagura amatike cyane kandi bazahembwa ibindi bihembo birimo ikarita yo kujya guhaha muri SIMBA Super market, kugura lisanse, ikirita yo kujya gufatira ifunguro muri Radison Blue ndetse n’ibindi byinshi.

Biteganyijwe ko imikino ya FIFA Series 2026, izatangira tariki 26 igeze 30 Werurwe 2026. Ibiciro byo kwinjira kuri iyi mikino izabera muri Stade Amahoro bizaba ari ibihumbi 2 ahasanzwe, ibihumbi 5 ndetse n’ibihumbi 30 muri VIP. Naho muri Kigali Pele Stadim bizaba ari ibihumbi 2 n’ibihumbi 20 muri VIP.

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373