issa
Karongi: Umuhungu ukekwaho ubujura yishe umunyerondo amuteye icyuma

Oct 2, 2025 - 09:53
 0

Umusore w’ukekwaho ubujura mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi, yateye icyuma umunyerondo w’umwuga witwa Mutuyimana Gilbert ufite imyaka 19 nyuma y’uko amukurikiye ashaka kumufata ubwo yari amaze kwiba amavuta.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Rubona, Akagari ka Kibilizi, Umurenge wa Rubengera ku wa 1 Ukwakira 2025, mu isoko rya Kibilizi.

Abari muri iri soko bavuze ko umusore wo mu Murenge wa Rugabano usanzwe uvugwaho ubujura, yibye amavuta yo guteka y’amasukano igice cya litiro barayamutesha, bamufashe arabacika ariruka bamwirukaho.

Mu bamwirutseho, harimo na Nyakwigendera Mutuyimana wari imbere y’abandi ndetse abaturage bavuga ko uyu musore usanzwe akora irondo ry’umwuga yafashe ukekwaho kwiba wirukaga. Nawe ahita akura icyuma mu ipantalo akimutera mu nda ahita apfa.

Muri ako kanya abaturage bahise bahurura, bafata ukekwa, bamukomeretsa ku gutwi byorohereje abanza kujya kuvurirwa mu Kigo Nderabuzima cya Rubengera.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Muzungu Gelard, yavuze ko ukekwa yatawe muri yombi akaba afungiye kuri RIB sitasiyo ya Rubengera mu gihe hagikorwa iperereza.

Yagize ati “Uwamuteye icyuma yafashwe, n’ubundi hari inama twateguye izaba ku wa Kane, izahuriramo abayobozi bose kuva ku Isibo kugira ngo turebe ikibazo cyaba gihari giteza umutekano muke muri kariya gace, turebe uko tugifatira ingamba". 

Yaboneyeho gusaba abaturage kurushaho kwicungira umutekano no gutangira amakuru ku gihe, igihe babonye umuntu ushobora guteza umutekano muke kugira ngo habeho gukumira icyaha kitaraba. 

Bivugwa ko uyu nyakwigendera Mutuyimana ari umuntu wa Kane upfiriye mu Murenge wa Rubengera mu gihe kitageze ku Kwezi kumwe, ndetse hagakekwa ko mu bitera izi mfu harimo n’inzoga zitujuje ubuziranenge.

Umurambo wa nyakwigendera wo wahise ujyanwa ku Bitaro bya Kibuye gukorerwa isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.