Kayonza: Abantu 16 barebaga umukino wa APR FC na Pyramids FC bakubiswe n’inkuba
Abaturage 16 bo mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, barebaga umukino wa CAF Champions League wahuzaga APR FC na Pyramids FC, bakubiswe n’inkuba umunani barakomereka bahita banajyanwa kwa muganga.
Inkuba yakubise aba bafana 16 ku wa Gatatu tariki ya 1 Ukwakira 2025 mu Mudugudu wa Kabuye mu Kagari ka Kabura mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza. Iyi nkuba yabakubise ahagana saa Cyenda ubwo barebaga umupira wahuzaga APR FC na Pyramids FC, bakaba bareberaga uyu mupira mu rugo rw’umuntu.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabarondo, Gatanazi Longin, nawe yemereye IGIHE ko hari abafana bakubiswe n’inkuba ariko ku bw’amahirwe ntihagira n’umwe upfa cyangwa ngo akomereke mu buryo bukomeye.
Yavuze ko ibi byabaye ahagana saa Cyenda maze abafana ba APR bari bagiye kurebera umupira mu rugo rw’umuntu barahungabana.
Yakomeje avuga abantu inkuba yakubise bari mu ruganiriro bareba umupira, bari 16 uretse ko umunani aribo byagaragaye ko bagize ibibazo birimo ababyimbye amaguru, ababyimbye mu maso no mu bindi bice.
Yakomeje avuga ko abo bantu inkuba yakubise babajyanye ku Kigo nderabuzima cya Kabarondo anashimangira ko harimo umugore n’umwana w’imyaka ine nabo bari baje kureba umupira.
Ubuyobozi bwajyanye abakomeretse kwa muganga, bunahumuriza abaturage bubasaba gushyira imirinda nkuba ku nzu zabo ndetse no kwirinda ibyatuma inkuba ibakubita.
Umukino wahuzaga APR FC na Pyramids FC warangiye iyi kipe yo mu Misiri itsindiye mu Rwanda ibitego 2-0 byatsinzwe na Fiston Mayele.


Kinyarwanda
English
Swahili









