issa
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Jamayika yasuye abasirikare b’u Rwanda bariyo

Feb 8, 2026 - 14:57
 0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Jamayika (Jamaica Defence Force – JDF), Vice Admiral Antonette Wemyss-Gorman, tariki 06 Gashyantare 2025, yasuye itsinda ry’abasirikare b’Ingabo z’u Rwanda riri mu gace ka Trelawny, aho bari gufatanya n’ingabo za Jamayika mu gufasha abaturage kubaka inzu zabo zangijwe n’inkubi y’umuyaga wiswe Hurricane Melissa.

Muri uru ruzinduko, Vice Admiral Wemyss-Gorman yashimye uruhare n’umuhate by’Ingabo z’u Rwanda mu bikorwa by’ubutabazi, avuga ko ubufatanye buri hagati y’ibihugu byombi bugaragaza akamaro k’ubufatanye mpuzamahanga mu guhangana n’ingaruka z’ibiza.

Abasirikare b’u Rwanda bari muri Jamayika bari gufatanya n’Ingabo za JDF mu kubaka no gusana inzu z'abaturage zasenywe n’iyo nkubi y’umuyaga, ndetse no mu zindi gahunda zigamije gusubiza ubuzima ku murongo mu baturage bahuye n’ingaruka z'ibiza.

Ingabo z’u Rwanda zagaragaje ko zishimiye kwakirwa neza muri Jamayika no gukorana n’Ingabo z’iki gihugu, zemeza ko ubu bufatanye butagamije gusa gufasha mu bihe by’ibiza, ahubwo bunashimangira umubano n’ubucuti hagati y’ibihugu byombi.

Iki gikorwa kiri mu murongo wa politiki y’u Rwanda yo kugira uruhare mu bikorwa byo kubungabunga amahoro no gufasha mu bikorwa by’ubutabazi hirya no hino ku Isi, by’umwihariko aho abantu bahuye n’ibiza n’ibibazo byihutirwa by’ubutabazi.