issa
RDC: Afurika y’Epfo yatangaje ko igiye gukura ingabo zayo mu butumwa bwa Loni

Nov 4, 2025 - 11:25
 0

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yatangaje ku mugaragaro ko guverinoma ayoboye yafashe icyemezo cyo gukura ingabo z’igihugu cye mu Butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo Kubungabunga amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO).

Iki cyemezo Ramaphosa yakimenyesheje Umunyamabanga Mukuru wa Loni, António Guterres, mu rwego rwo kugaragaza iherezo ry’uruhare rurerure Afurika y’Epfo imaze igira muri ubu butumwa bwari bumaze imyaka igera kuri 27 bukorera muri RDC.

Afurika y’Epfo iri mu bihugu icumi bya mbere byatanze ingabo nyinshi muri MONUSCO, aho yari ihagarariwe n’abasirikare barenga 700. Muri iyo myaka yose, manda y’ubu butumwa yagiye ihinduka, iva ku kurinda abasivili no gufasha mu butabazi, igera no ku kwishora mu mirwano ishyigikira Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ibiro bya Perezida wa Afurika y’Epfo byasobanuye ko icyemezo cyo gukurayo izi ngabo kigamije “gukomeza no gusubiza ku murongo” imikoreshereze y’umutungo muke w’Ingabo z’iki gihugu (SANDF), cyane ko kiri mu bihe bikomeye by’imbogamizi z’ingengo y’imari.

Gahunda yo gucyura izi ngabo izakorwa ku bufatanye n’Umuryango w’Abibumbye, bikaba biteganyijwe ko izarangira mu mpera z’umwaka wa 2026.

Perezida Ramaphosa yashimye António Guterres ku magambo ye yavuze ashima umusanzu Afurika y’Epfo yatanze mu kubungabunga amahoro muri RDC, anashimangira ko Pretoria izakomeza umubano mwiza isanzwe ifitanye na Kinshasa. Yanavuze ko igihugu cye gikomeje gushyigikira ibikorwa bya SADC, Afurika Yunze Ubumwe na Loni bigamije gushakira RDC amahoro arambye.

Feb 9, 2026 - 06:46