AFC/M23 yigaruriye ibice muri Masisi nyuma y’imirwano ikaze
Inyeshyamba za AFC/M23 zakajije umurego mu bikorwa bya gisirikare mu gace ka Osso Banyungu, Teritwari ya Masisi, aho zafashe ahitwa Kasheke na Bituna kuva mu ijoro ryo ku wa Kabiri rishyira kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 19 Ugushyingo. Ibi byabaye nyuma y’imirwano ikaze AFC/M23 yahanganyemo n’ingabo za FARDC zifatanyije na Wazalendo na FDLR.
Mu gitondo cyo ku wa Kabiri, AFC/M23 yagabye ibitero bikomeye ku birindiro bya Wazalendo biri muri iyo midugudu. Amakuru ava mu nzego z’ibanze avuga ko izi nyeshyamba zabashije kwirukana FARDC na Wazalendo mu birindiro byabo, zirabakurikirana kugeza babonye inzira yo guhunga.
Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru actualite cyo muri Congo, AFC/M23 ubu yigaruriye inkambi zose Wazalendo na FARDC bari barimo i Kasheke na Bituna. Amakuru aravuga ko aba Wazalendo bahungiye i Kautu, aho bahuriye n’ingabo za leta bari kumwe mu mugambi wo kongera kwitegura no gukumira ibindi bitero.
Iyi mirwano yongeye guteza umutekano muke mu baturage, bituma benshi bahungira mu midugudu yo muri Gurupoma ya Waloa Yungu, Teritwari ya Walikale.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, amakuru avuga ko ku murongo w’imbere w’imirwano hagagaraga umutuzo, nubwo impungenge zikomeje kuba nyinshi ku baturage n’inzego z’umutekano zitegereje uko ibintu bihinduka.


Kinyarwanda
English
Swahili









