issa
Aba Wazalendo bagabye igitero hafi y’umujyi wa Goma

Oct 19, 2025 - 14:48
 0

Kuri iki Cyumweru, itariki ya 19 Ukwakira 2025, mu masaha ya mu gitondo, humvikanye urusaku rwinshi rw’amasasu mu murwa mukuru wa Gurupoma ya Mudja, iherereye mu majyaruguru y’Umujyi wa Goma, mu Teritwari ya Nyiragongo.

Amakuru avuga ko abateye bari abantu bitwaje imbunda bivugwa ko ari abarwanyi ba Wazalendo, bafatanije n’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), bagaba igitero ku birindiro by’umutwe wa AFC/M23 muri ako gace.

Abaturage bo muri Mudja bavuga ko amasasu yatangiye kumvikana kare mu gitondo, bigatera ubwoba n’impagarara mu baturage benshi bahise bahungira mu bice bya Kibati, Munigi no mu mujyi wa Goma.

Umwe mu baturage wabashije guhunga yagize ati “Byari bikomeye cyane, amasasu yaraswaga hose. Twirutse tugana i Goma".

Mu mezi ashize, imirwano nk’iyi imaze gutuma abaturage ibihumbi bihungira i Goma no mu nkambi za Kanyaruchinya, aho abenshi batakaje ibyabo byose, mu gihe ibikorwa by’ubutabazi bikomeje kugorana kubera umutekano muke.