Ukraine yakubise u Burusiya ahababaza
Uruganda rwa Orenburg rutunganya gaz, rufatwa nk’uruganda runini kurusha azindi zose ku isi, rwasabwe guhagarika kwakira gaz iturutse muri Kazakhstan nyuma y’igitero cya drone rwagabweho n'igisirikare cya Ukraine, nk’uko Minisiteri y'ingufu ya Kazakhstan yabitangaje kuri iki Cyumweru.
Umuyobozi w’intara ya Orenburg, Yevgeny Solntsev, yavuze ko mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru uru ruganda rwangiritse mu buryo bukabije cyane, kandi ko igitero cya drone cyatwitse aharimo gukorerwa imirimo yo gutunganya gaz. Bivugwa ko hahise haduka inkongi y'umuriro ariko waje kuzimwa nyuma y’igihe gito, nk’uko byatangajwe n’itangazamakuru ryo mu Burusiya, rizwi nka Kommersant.
Minisiteri y’ingufu muri Kazakhstan yavuze ko Gazprom yabamenyesheje iki kibazo mu buryo bwihutirwa (emergency) ariko itaratanga amakuru arambuye yibyangiritse cyangwa igihe uruganda ruzasubukura ibikorwa byarwo.
Byemejwe ko nta muntu wakomerekeye muri icyo gitero.
Byongeye, umuyobozi w’intara ya Samara mu burusiya, Vyacheslav Fedorishchev, yatangaje ku mbuga nkoranyambaga ko ubwirinzi bwo mu kirere bwakoreshejwe nijoro mu kurwanya drones za Ukraine, kandi ko ikibuga cy’indege n’imiyoboro y’itumanaho byahagaritswe by’agateganyo.
Ukraine yari imaze ininsi igerageza gukorera ibitero kuri raffineri cyangwa se inganda zitunganya amavuta (petrole)muri aka gace ka Samara.
Minisiteri y’Ingabo y'ubu Rusiya yavuze mu itangazo ko ingabo zayo n’ubwirinzi bwo mu kirere byasenye drones 45 za Ukraine mu iri joro ryacyeye, harimo 12 muri Samara, 11 muri Saratov, n’imwe muri Orenburg.


Kinyarwanda
English
Swahili









