issa
Bugesera: Umubyeyi ufite umwana wabyimbye umutima aratabaza, nyuma yo kubura ubushobozi bwo kumubagisha

May 2, 2026 - 09:44
 2

Uwambajimana Esperance, ni umubyeyi w’imyaka 31 y’amavuko utuye mu Murenge wa Ruhuha mu Karere ka Bugesera, ufite umwana w’umuhungu w’imyaka itatu ufite ikibazo gikomeye cy’uburwayi bw’umutima wabyimbye.

Uyu mubyeyi iyo uganiriye nawe akakubwira ubuzima bubabaje abayemo n’umwana we w’umuhungu w’imyaka itatu umugirira agahinda.

Uwambajimana utunzwe no gufashwa n’abagiraneza agenda ahura nabo, avuga ko abayeho nabi bitewe n’uko umugabo we yamutereranye akamuta nyuma yo kumenya ko umwana wabo arwaye umutima yabataye.

Yagize ati “ Kura byo biba iyo abagiraneza bamfashije kubera ko nirirwa nzenguruka ahantu hose kugira ngo ndebe ko nazabona abagiraneza bazamvuriza umwana, rero hari umubona uku ukabona amugiriye impuhwe agize icyo amuha tukaba aricyo turya.”

Avuga ko nyuma y’uko amenye ko umwana we arwaye umutima yegereye inzego zitandukanye kugira ngo zimufashe kugira ngo avurwe ariko biba iby’ubusa.

Ati “ Nabanje njya mu nzego zibanze z’iwacu kuko ziranze, zimpa ibipapuro ariko biranga ku buryo nyuma aribwo naje guhura n’umuntu  aramfasha ampuza n’abantu bo kuri Minisiteri y’Ubuzima ngiye yo nabo baramfasha banyohereza ku Bitaro i Kanombe.”

Akomeza avuga ko i Bitaro by’i Kanombe byamubwiye ko umwana we umutima wabyimbye agomba kubagwa kugira ngo akire ariko abura ubushobozi bwo kubona amafaranga yo kumubagisha.

Ati “ Bambwiye ko umwana azakira ari uko bamubaze, nsubira kuri Minisiteri y’Ubuzima bo bahita bampa amafaranga ansubiza i Bugesera mu rugo ariko barambwira ngo nzabwire Akarere ka Bugesera kamfashe ariko kugeza n’ubu ntacyo baramfasha barandetse.”

Uyu mubyeyi avuga ko ababazwa cyane n’uburyo umwana we agiye kumupfira mu maso kubera kubura ubushobozi bwo kumubagisha.

Ati “ Nta kintu kibabaza nko kubona umwana ari kugupfira mu maso uzira ko uri umukene.”

UKWELITIMES, yahamagaye ndetse inandikira ubutumwa bugufi Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage, Imanishimwe Yvette kugira ngo ayibwire ubufasha bari guteganyiriz auyu mubyeyi ariko ntiyabasha gusubiza.

Umutima w'umwana warabyimbye