issa
MININFRA yaciye amarenga ku ikurwaho ry'imodoka zikoresha mazutu na lisansi mu Rwanda

May 2, 2026 - 11:13
 0

Minisiteri y’Ibikorwaremezo yagaragaje ko hari gahunda yo gukura ibinyabiziga birimo moto n’imodoka zikoresha mazutu na lisansi ku isoko ry’u Rwanda mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije ndetse no guhangana n’ibibazo by’ibikomoka kuri peterori ku soko mpuzamahanga.

Ibi byatangarijwe n’Umujyanama mukuru mu bya tekiniki Ushinzwe ubwikorezi muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Byiringiro Alphred,  ubwo yari mu kiganiro Waramutse Rwanda cya Televiziyo y’u Rwanda.

Ni ikiganiro cyibandaga n’ibijyanye n’ubwikorezi by’ibijyabiziga bikoresha amashanyarazi nk’igisubizo ku ibura rya petori nyuma y’uko Leta y’u Rwanda ishyize imbaraga mu gukoresha imodoka z’amashanyarazi mu rwego rwo guhangana n’iyangiza ry’ibidukikije no guhangana n’ibibazo by’ibikomoka kuri petereri ku isoko mpuzamahanga.

Byiriringiro yagaragaje, ko mu 2019 ibiciro by’imodoka zikoresha amashanyarazi byari bihenze bitandukanye no muri ibi bihe anagaragaza ko hari ingamba nyinshi Leta yashyizeho kugira ngo abantu bitabire gahunda yo kugura no gukoresha ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi zirimo gukuraho imisoro yabyo yose.

Ati “ Hari ibintu byinshi Leta yigomwe kugira ngo abashaka kugura imodoka zikoresha amashanyarazi bazigure harimo imisoro yose nk’uko tubizi nta misoro yishyura ndetse n’ibikoresho byazo ntago imisoro yishyurwa, nta musoro n’umwe bishyura no gushyira amashanyarazi mu modoka nta misoro yishurwa.”

Yakomeje agira ati “ Hari intambwe imaze gutera mu bijyanye no gukoresha ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi ndetse biri gutanga umusaruro n’icyizere ko mu minsi iri imbere nta binyabiziga bikoresha amashanyarazi bizaba bikoreshwa mu Rwanda.”

Ibi byatangarijwe n’Umujyanama mukuru mu bya tekiniki Ushinzwe ubwikorezi muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Byiringiro Alphred, mu gihe MININFRA, iherutse gutangaza ko ibigo bya Leta bigomba kugira byibura 30%by’imodoka z’amashanyarazi.