issa
Brig Gen Godfrey Gasana yagizwe umupilote wihariye wa Perezida Kagame

Jan 25, 2026 - 10:15
 0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Paul Kagame, yagize Brigadier General Godfrey Gasana umupilote we wihariye (Special Pilot), inshingano azahuriza hamwe n’izo asanzwe afite zo kuba Umujyanama wa Minisitiri w’Ingabo mu bijyanye n’imikorere y’Ingabo zirwanira mu kirere.

Izi mpinduka zatangajwe mu ijoro ryo ku wa 24 Mutarama 2026, zirimo no gushyiraho Colonel Dan Gatsinzi ku mwanya w’Umuyobozi wungirije w’Ingabo zirwanira mu Kirere (Rwanda Air Force) ushinzwe ibikorwa (Operations).

Brig Gen Godfrey Gasana ni umupilote ufite ubunararibonye bukomeye, umaze igihe kinini akorera mu Ngabo zirwanira mu Kirere. Ishyirwaho rye nk’umupilote wihariye wa Perezida ni icyemezo kidasanzwe, kuko ari rimwe mu bihe bikeya u Rwanda rwatangaje ku mugaragaro umupilote wagenewe by’umwihariko Perezida wa Repubulika.

Mu mwaka wa 2023, Gasana yazamuwe mu ntera ava ku ipeti rya Colonel ajya kuri Brigadier General, icyo gihe akaba yarakoraga inshingano zo kuba Umuyobozi wungirije w’Ingabo zirwanira mu Kirere.

Ku rundi ruhande, Colonel Dan Gatsinzi, wazamuwe mu ntera ya Colonel muri Nzeri 2024, yagiye atera intambwe igaragara mu gisirikare. Mu 2025, yabaye umusirikare watsinze neza kurusha abandi mu barangije amasomo muri RDF Senior Command and Staff College i Nyakinama mu Karere ka Musanze.

Mbere yaho, mu 2021, Col Gatsinzi yari yarakoze inshingano zo kuba Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa (Director of Operations) mu Ngabo zirwanira mu Kirere, umwanya wamuhaye ubunararibonye bwamufashije kwitegura inshingano nshya yahawe.

Izi mpinduka zigaragaza icyerekezo cy’u Rwanda cyo gukomeza gushimangira ubuyobozi bukomeye n’imikorere inoze y’Ingabo zirwanira mu Kirere, hagamijwe umutekano w’igihugu n’akazi kinyamwuga mu nzego z’umutekano.