Rusizi: Imvura yangije hegitari zisaga 13 z’imyaka y’abaturage
Abaturage b’Imidugudu 6 y’Akagari ka Rwambogo, Umurenge wa Butare, Akarere ka Rusizi bari kurira ayo kwarika nyuma y’uko urubura rubangirije imyaka yose bari barahinze ku buso burenga 13, bagatabaza basaba ubufasha.
Uru rubura rwangije imyaka irimop imyumbati, ibigori, urutoki, amateke n’imigozi y’ibiumba, rwaguye mu mvura y’amahindu yagwaga ivanze n’umuyaga mwinshi n’inkuba zanatumye abaturage babiri bagwa igihumura bakajyanwa kwa muganga.
Umwe mu baturage bahuye n’ibi byago, yavuze ko iyo mvura yaguye itunguranye mu masaha y’umugoroba yanatumye urubura rutobora amabati y’inzu, ibikoni n’ubwiherero.
Yavuze ati “Rwazanye n’umuyaga mwinshi n’inkuba nyinshi zateye ihungabana mu baturanyi bacu babiri, imyaka twari twarahinze harimo iyari ikizamuka n’iyari itangiye kwera rurayishwanyaguza, indi ruyirekamo, ku buryo nta gusarura twiteze. Tunafite impungenge z’ifumbire twafashe muri tubura kuko ntacyo tuzayishyura.”
Yakomeje agira ati“Nkanjye nahombye bitavugwa kuko nk’imyumbati nari nitezeho nibura amafaranga 500.000, ibigori, ibijumba n’urutoki, byose ntiwamenya ko nigeze mbitera. Hano iwacu mu cyaro dutunzwe ahanini n’ubugari bw’imyumbati, kandi ntiturinjira mu bwishingizi bw’imyaka ngo nibura dutegereze gushumbushwa.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Butare, Ntawizera Jean Pierre, we yavuze ko uru rubura rudasanzwe rwangije imyaka myinshi cyane y’abaturage b’Imidugudu 6 hashegeshwa cyane Imidugudu ine.
Yagizr ati “Tumaze kubarura hegitari 13 z’imyumbati, urutoki, ibigori n’amateke zangijwe cyane n’uru rubura rudasanzwe mu Midugudu 6 mu 10 igize Akagari ka Rwambogo, by’umwihariko mu Midugudu ya Gasumo, Buye, Rutovu na Karambo ni ho byakabije.”
Yongeyeho ati “Ubu tugiyeyo ngo dukore ibarura urugo ku rundi mu zahuye n’ibi byago, twohereze raporo ku Karere turebe ko hari ubufasha bwaboneka, kuko hari abo bigaragara ko basigaye iheruheru bikabije, bakeneye kwitabwaho by’umwihariko.”
Avuga ko banagiye kubakangurira iby’ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo kuko batarahura n’iki kiza bitari byoroshye kubibabwira, ariko ubwo batangiye kwibonera iby’iyi mihindagurikire y’ibihe, bari burusheho kubyumva.
Ku kibazo cy’abasaba ubufasha bw’ifumbire ngo barebe ko hari ikindi bagerageza guhinga cyera vuba, uyu Muyobozi yavuze ko byose bigiye gushyikirizwa Akarere ngo bisuzumwe harebwe icyakorwa cyihutirwa cyabaramira.


Kinyarwanda
English
Swahili









