
Marine Le Pen ntiyemerewe kwiyamamaza mu matora ya Perezida mu gihe cy’imyaka itanu
Marine Le Pen usanzwe ari umunyepolitiki mu gihugu cy’u Bufaransa, ntiyemerewe kwiyamamariza umwanya wa Leta mu myaka itanu.Ibi bisobanuye ko atazashobora kwitabira amatora ya Perezida w’u Bufaransa mu 2027.
Ni nyuma y’uko urukiko rumuhamije icyaha cyo kunyereza amafaranga y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi kugira ngo atere inkunga ishyaka rye Ressemblement National (RN).
BBC itangaza ko ubwo yari mu cyumba cy’urukiko, atategereje ko umucamanza arangiza gutanga ibisobanuro birambuye ku gihano cye.
Urukiko rwamukatiye igihano cy'imyaka ine harimo imyaka ibiri azamarana igikomo gisanzwe cyambikwa abahamwe n’ibyaha kigaragaza aho aherereye batiriwe bafungwa, ndetse n’indi myaka ibiri isubitswe.
Gusa ku ruhande rw’uwunganira Le Pen, umunyamategeko we vuga ko umwanzuro w’urukiko udaciye mu mucyo bityo ko we n’umukiliya we bazajurira.