issa
Amerika yiyemeje gufasha Nigeria kurandura burundu imitwe yitwaje intwaro

Jan 25, 2026 - 09:09
 0

Ubuyobozi bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwatangaje ko buzakora ibishoboka byose mu rwego rwo gukuraho imitwe yitwaje intwaro, kurinda no guha umutekano Abanya-Nigeria batotezwa n'abicwa bazizwa ukwemera kwabo.

Ni ibyatangajwe n’umudepite wa Amerika Riley Moore abinyujije ku rubuga rwe rwa X kuri uyu wa 24 Mutarama 2026, aho yavuze ko ubuyobozi bwa Leta ya Amerika buzakora ibishoboka byose mu guhangana n'ikibazo cy'abakirisitu bicwa n'abatotezwa bazizwa ubusa.

Moore yavuze ko Amerika yatangiye gukorana bya hafi na Leta ya Perezida Bola Ahmed Tinubu wa Nigeria hagamijwe gukemura ibibazo by’umutekano byugarije icyo gihugu ndetse no guha ubwisanzure busesuye abakirisitu bicwa bahorwa ukwemera kwabo.

Umudepite wa Amerika Moore yavuze ko Nigeria iri mu bihugu bifite amahirwe adasanzwe muri Afurika bitewe n’uko umubano ifitanye na Amerika ari mwiza, bityo ko yiteguye guhabwa inyunganizi mu bukungu no mu mutekano binyuze mu myitozo ya gisirikare no mu nama zihuza ibihugu byombi.

Moore yavuze ko “Abanyagihugu ba Nigeria bazabaho neza mu myemerere yabo nta bwoba bwo gutotezwa cyangwa kwicwa. Kandi imitwe yitwaje intwaro izakurwaho burundu."

Ibinyamakuru byo muri Nigeria bikomeje kwandika ko ubuyobozi bw’icyo gihugu ari bwo bwafashe iyambere busaba ubufatanye Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ibyo ngo bikorwa bitewe n’ibitero bikomeje kugabwa mu Majyaruguru no mu Burasirazuba bwa Nigeria, benshi bakomeje kuburiramo ubuzima.

Jan 25, 2026 - 10:37