Mozambique: Umwuzure wasize iheruheru abarenga ibihumbi 640
Imvura nyinshi yateye umwuzure ukomeye mu gihugu cya Mozambique yateje ingaruka zikomeye ku baturage barenga ibihumbi 640, mu ntara ya Gaza.
Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu cya Mozambique gishinzwe guhangana n’ibiza INGD, batangaje ko mu mujyi wa Xai-Xai mu ntara ya Gaza indwara z’ibyorezo zikomeje guhitana abantu kubera kubura ubufasha.
Umuyobozi wa INGD, Cândido Mapute, yavuze ko bitewe n’ingaruka zatewe n’iyo myuzure bamwe mu baturage batuye mu ntara ya Gaza batangiye kwimurwa ndetse ko kugeza ubu abantu barenga ibihumbi 10 batangiye guhabwa ubufasha burimo ibyo kurya n’imiti ku barwaye.
Nk’uko bikomeje gutangazwa, ubu ingabo za Portugal zikorera mu kirere no ku butaka zamaze kugera mu gihugu cya Mozambique mu gutanga ubufasha ku bamerewe nabi binyuze mu bufatanye ibyo bihugu byombi bifitanye.
Lieutenant-Colonel Figueira, umuyobozi wungirije ushinzwe ingabo zirwanira mu kirere mu gihugu cya Portugal, yatangarije Africa News ko itsinda ryabo riri gukusanya amakuru ajyanye n’ubufasha bukenewe kugira ngo butangwe.
Imiryango itandukanye itabara imbabare ku isi yatabarije icyo gihugu cya Mozambique ivuga ko uwo mwuzure watewe n’imvura nyinshi yatangiye kugwa mu ntangiriro za Ukwakira 2025, yasenye byinshi birimo inzu z’abaturage ndetse inangiza imyaka yabo.
Kugeza ubu ibihugu nka Mozambique, Zimbabwe na Afurika y’Epfo bikomeje kugirwaho n’ingaruka z’imvura nyinshi yabiguyemo kuva mu mpera za 2025, aho abarenga 100 bamaze guhitanwa nayo.


Kinyarwanda
English
Swahili









