Minisitiri Nduhungirehe yasabye Abanyarwanda kwirinda kwishongora ku bindi bihugu
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yasabye Abanyarwanda kwishimira intambwe u Rwanda rumaze kugeraho mu iterambere, ariko bakirinda amagambo cyangwa imyitwarire igaragaza kwishongora kubindi bihugu bya Afurika.
Ni mu butumwa yatanze ku wa 24 Mutarama 2026, abinyujije kurubuga rwe rwa X, asa n’utanga inama nyuma y’ibitekerezo byari byatanzwe n’Umuvugizi wa Kaminuza y’u Rwanda, Ignatius Kabagambe, wari wagereranyije uburyo Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo w’u Rwanda, Paula Ingabire, n’uwa Uganda basobanura icyerekezo cy’ikoranabuhanga mu buryo butandukanye.
Mu byo Kabagambe yari yavuze birimo ko Minisitiri Ingabire yasobanuye iterambere ry’u Rwanda mu ikoranabuhanga atanga icyizere n’icyerekezo muri Guverinoma, mu gihe mugenzi we wa Uganda we yari yagaragaje ibitekerezo bye asa n’uteganya ibisubizo ahandi.
Ibyo Kabagambe yabishingiragaho agendeye ku ijambo Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo Ingabire yatanze mu nama mpuzamahanga y’ubukungu yabereye i Davos mu Busuwisi, aho yasobanuye uko u Rwanda rukataje mu gukoresha ikoranabuhanga rigezweho, ndetse n’ubwenge buhangano AI, mu nzego zitandukanye zirimo n’ubuvuzi.
Mu gusubiza kuri ibyo bitekerezo, Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko nubwo kwishimira ibyo u Rwanda rumaze kugeraho ari ngombwa, ariko bidakwiye kugendana no gusuzugura cyangwa kwigereranya n’ibindi bihugu ku buryo bishobora kubangamira umubano n’ibindi bihugu bya Afurika.
Yagize ati “Ubumwe bwa Afurika bushingira ku kwiyoroshya, kubahana no gusobanukirwa ko buri gihugu gifite amateka yacyo, urugendo cyanyuzemo n’imbogamizi gihura na zo. Dukwiye kwishimira ibyo twagezeho, dukosora aho tugifite intege nke, kandi twigira ku bandi, nta kwishongora cyangwa ubwirasi.”
Yakomeje ashimangira ko u Rwanda rukiri mu rugendo rw’iterambere, ndetse ko rwungukira byinshi mu mubano mwiza rugirana n’ibindi bihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, hagamijwe kubaka Afurika iteye imbere.


Kinyarwanda
English
Swahili









