issa
Sudan: Leta yatangaje ko ikeneye arenga miliyari $200 ngo isubirane ubukungu bwayo

Jan 14, 2026 - 19:59
 0

Minisitiri w’Imari wa Sudan, Gibril Ibrahim, yatangaje ko ubukungu bw’icyo gihugu bukomeje guhungabanwa n’intambara imaze imyaka irenga itatu ihabera.

Gibril Ibrahim ibi yabitangaje kuri uyu wa gatatu tariki ya 14 Mutarama 2026, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru mpuzamahanga ubwo yari mu mujyi wa Port Sudan, aho yavuze ko intambara ikomeje kubera muri icyo gihugu imaze gusenya ibikorwa remezo, birimo iby’iterambere, ndetse igatuma Leta y’icyo gihugu itakaza aho yakuraga amafaranga yinjizaga.

Minisitiri Ibrahim yavuze ko ubwo intambara irimo kubera muri Sudan yatangiraga, icyo gihugu cyatakaje hafi 80% by’amafaranga yinjiraga mu kigega cya Leta, bitewe n’uko umujyi wa Khartoum, aho ibikorwa by’ubukungu by’icyo gihugu byibumbiye, wafashwaga ukajya mu maboko y’umutwe witwaje intwaro wa RSF.

Ibrahim yavuze ko inganda nyinshi, amasosiyete akomeye n’ibikorwa by’ubucuruzi byari biri muri uwo mujyi no mu nkengero zawo, bityo ko gufatwa kwawo byagize ingaruka kuri Sudan yari isanzwe nayo ibayeho mu buzima budahambaye.

Nubwo Sudan ikungahaye ku mabuye y’agaciro akomeye nka zahabu, Minisitiri w’Imari w'icyo gihugu, Ibrahim, yavuze ko igice kinini cya zahabu gicukurwa muri icyo gihugu cyinjizwa mu bucuruzi bwa magendu, ibyo bikagira ingaruka ku mafaranga yinjizwa mu isanduku y’ubukungu bw’icyo gihugu.

Ibrahim yavuze ko mu mwaka wa 2025, Sudan yacukuye toni zirenga 70 za zahabu, ariko izacurujwe mu buryo bwemewe zabaye toni 20, mu gihe izindi zibwe zinyujijwe mu bucuruzi bwa magendu.

Yakomeje avuga ko ubuhinzi nabwo muri icyo gihugu bwagizweho ingaruka zikomeye, aho ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga byagabanutseho 43%, by’umwihariko mu turere tumwe na tumwe tw’icyo gihugu turimo Darfur na Kordofan, kuri ubu tugenzurwa n’inyeshyamba.

Kugeza ubu Leta ya Sudan yatangaje ko 40% by’ingengo y’imari y’umwaka ushize byagenewe intambara, ivuga ko icyo gihugu gikeneye amafaranga menshi yo kongera kwiyubaka.

Leta ya Sudan yatangaje ko kugira ngo ikosore ibikorwa byangijwe n’intambara bizasaba nibura ingengo y’imari ingana na miliyari 200 z’amadolari ya Amerika, mu gihe ibiciro muri icyo gihugu bikomeje kwiyongera ari nako ifaranga ry’icyo gihugu rita agaciro.

Minisitiri Ibrahim yavuze ko Sudan ubu iri mu bihe bibi, yise ibihe bitoroshye ku gihugu, ariko ko igikomeje gukora ibishoboka byose ngo intambara ihagarare bityo ubukungu bwongere bujye ku murongo.

Jan 14, 2026 - 20:12