issa
U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica gutabara abahuye n'ibiza

Jan 14, 2026 - 18:58
 0

Leta y’u Rwanda yohereje itsinda ry’abasirikare muri Jamaica, aho bagiye gufasha gusana no kongera kubaka ibikorwaremezo byangijwe n’inkubi y’umuyaga yiswe Melissa iherutse kwibasira iki gihugu cyo mu birwa bya Caraïbes.

Amakuru aturuka mu buyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) avuga ko aba basirikare bahagurutse ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 14 Mutarama 2026, berekeza muri Jamaica.

Aba basirikare boherejwe binyuze mu masezerano y’ubufatanye u Rwanda rufitanye na Jamaica, bakaba baturuka muri brigade yihariye y’Ingabo z’u Rwanda ishinzwe imirimo y’ubwubatsi n’ibikorwaremezo.

Mbere yo guhaguruka, bahawe impanuro n’Umuyobozi wa Diviziyo irwanisha Imodoka za Gisirikare, Brigadier General Faustin Tinka, wabagejejeho ubutumwa bw’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda. Yabasabye kuzakoresha ubumenyi n’ubunyamwuga bafite, bagasohoza neza inshingano bahawe, agaragaza ko ari icyizere gikomeye bagiriwe n’ubuyobozi bw’Ingabo z’igihugu.

Ati: “Ni indangagaciro zatumye muhabwa izi nshingano.”

Inkubi y’umuyaga Melissa yibasiye Jamaica ku itariki ya 28 Ukwakira 2025, yangiza bikomeye ibice byinshi by’igihugu, cyane cyane mu turere twa St Elizabeth na Black River. Urwego rushinzwe iteganyagihe rwagaragaje ko iyi nkubi yari ifite umuvuduko ugera kuri kilometero 298 ku isaha.

Iyi nkubi y’umuyaga yahitanye abantu 45, mu gihe abarenga 15 baburiwe irengero, nk’uko byatangajwe n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe guhuza ibikorwa by’ubutabazi (OCHA).

Ibikorwaremezo byinshi byangiritse birimo ibigo by’amashuri 450 n’inzu z’abaturage zirenga ibihumbi 120. Abaturage bagera ku bihumbi 626 bagizweho ingaruka n’iki kiza, mu gihe 950 basigaye badafite aho kuba nyuma y’uko inzu zabo zasenyutse burundu.

Banki y’Isi yatangaje ko agaciro k’ibyangijwe n’iyi nkubi y’umuyaga kari hagati ya miliyari 8,8 na miliyari 15 z’Amadolari ya Amerika, bikaba bihwanye hafi na 41% by’umusaruro mbumbe wa Jamaica.

Ubutumwa bw’Ingabo z’u Rwanda muri Jamaica bukomeje kugaragaza uruhare rw’igihugu mu gufasha amahanga mu bihe by’ibiza no mu bikorwa by’ubutabazi n’iterambere.