RIB yataye muri yombi Mugisha Gakuba David ukekwaho urupfu rwa Ngabo Eric
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi Mugisha Gakuba David, umusore usanzwe uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ukekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa mugenzi we Ngabo Eric, wapfuye agonzwe n’imodoka mu Mujyi wa Kigali.
Ibi byemejwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B Thierry, wavuze ko uwo Mugisha Gakuba David yatawe muri yombi ku wa 23 Mutarama 2026, akurikiranweho kugira uruhare mu rupfu rwa Ngabo Eric wapfuye agonzwe.
Dr. Murangira yavuze ko uwo Mugisha Gakuba David ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kicukiro, mu gihe iperereza ryimbitse rigikomeje kugira ngo hamenyekane neza uko ibyabaye byagenze.
Amakuru yatangajwe n’inzego z’iperereza agaragaza ko nyakwigendera Ngabo Eric yari asanzwe ari inshuti magara na Mugisha cyane ko ngo bari basanzwe banabana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bakaba bari baje mu Rwanda mu biruhuko ariko bakaza kugirana amakimbirane bapfa umukobwa.
Amakuru agera kuri Ukweli Times avuga ko icyateye urupfu rw’uwo nyakwigendera ari amakimbirane yabaye hagati y’abo basore bombi, bivugwa ko yari ashingiye ku mukobwa barimo bapfa bikarangira umwe agonze undi.
RIB ivuga ko iperereza rigikomeje, inibutsa abaturage kwirinda amakimbirane ashobora guteza ingaruka zateza bamwe kubura ubuzima.


Kinyarwanda
English
Swahili









