issa
Abanyarwanda 297 bacurujwe mu myaka itandatu

Feb 17, 2026 - 13:19
 0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko kuva mu 2019 kugeza mu 2025, Abanyarwanda bagera kuri 297 bakorewe ibyaha byo gucuruzwa hirya no hino ku Isi.

Ibi byatangajwe n’Umuyobozi mu Ishami rishinzwe gukumira ibyaha muri RIB, Ntirenganya Jean Claude, mu bukangurambaga bugamije kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka by’umwihariko icuruzwa ry’abantu, bwabereye mu Karere ka Burera, ku wa 16 Gashyantare 2026.

RIB yavuze ko muri aba banyarwanda abagera kuri 197 babasha gutabarwa bagarurwa mu gihugu.

RIB yagaragaje ko mu bacurujwe 90% bari urubyiruko na ho 79% bari abagore n’abakobwa, abagaruwe bakaba ari 197 bakuwe mu bihugu 14.

Umuyobozi mu Ishami rishinzwe gukumira ibyaha muri RIB, Ntirenganya Jean Claude, yavuze ko icyaha cy’icuruzwa ry’abantu ari kimwe mu biteye inkeke kandi bibangamiye uburenganzira bwa muntu.

Abatuye mu Karere ka Burera basabwe kuba maso bakamenya abatuye muri aka gace gakora ku mupaka abo ari bo, aho bava n’aho bagana.

Abajyanwa gucuruzwa bakunze kubeshywa bizezwa akazi keza, buruse zo kujya kwiga, viza n’ibindi bituma bisanga mu kaga ko kwicwa, kwanduzwa indwara zidakira, guterwa inda zitateganyijwe n’ibindi.