issa
Senateri Ted Cruz yasabye Trump kongera imyaka 2 ku bapilote bajya mu zabukuru

Sep 22, 2025 - 07:48
 0

Senateri Ted Cruz, uyobora Komite y’Ubucuruzi muri Sena ya Amerika, yasabye Perezida Donald Trump gushyigikira igitekerezo cye mu nama ya Loni cyo kongera imyaka 2 ku bapilote bajya mu kiruhuko cy’izabukuru bigatuma ikava kuri 65 yariho ikagera kuri 67.

Ibi Cruz yabigaragaje ku wa 21 Nzeri 2025, mu ibaruwa bivugwa ko yashyikirije Perezida Donald Trump kuri iki cyumweru, aho yasabye Trump gushyigikira icyo gitekerezo mu nama ya Loni iteganyijwe gutangira kuri uyu wa mbere i Montreal Canada.

Ibi bibaye mu gihe mu mwaka wa 2023, Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika yari imaze igihe yanga icyifuzo cyo kongera imyaka y’abapilote b’indege za kompanyi z’ubucuruzi kuba habaho ukwiyongera kwayo bigatuma ikava kuri 65 ikagera kuri 67 nk’uko byagiye bisabwa n’abayobozi benshi ariko bikaba iby’ubusa.

Raporo zitandukanye z’amategeko mpuzamahanga zivuga ko abapilote bagejeje ku myaka 65 batemerewe gutwara indege mu bihugu ibyaribyo byose uretse abo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kugeza ubu bizwi ko babyemerewe gusa. nubwo ibyo bitari kuvugwaho rumwe na bimwe mu bihugu bitandukanye hirya no hino ku isi.

Uretse ko Amerika yo ivuga ko impamvu nyamukuru y’uyu mushinga wo kongera imyaka y’abapilote muri Amerika gusa ari uko kompanyi nyinshi z’indege ziri guhura n’ibibazo by’ibura ry’abapilote, by’umwihariko nyuma y’ingaruka zatewe n’icyorezo cya COVID-19 benshi mu bakoraga uwo murimo bakawuvaho.

Sep 22, 2025 - 08:43