issa
Niyigena Clement ntiyemera no guterwa inshinge kugira ngo akine Derby

May 1, 2026 - 07:18
 0

Myugariro wa APR FC, Niyigena Clement, yatangaje ko kugeza ubu atiteguye gukina Derby ihuza iyi kipe ye na Rayon Sports kuko yumva atarakira neza imvune nubwo akora imyitozo n’abandi.

Niyigena Clement amaze iminsi atagaragara mu kibuga akinira APR FC kubera imvune y’akagombbari yagize mu mukino ikipe ya APR FC yatsinzwemo na Etincelles FC ibitego 2-1 w’umunsi wa 27 wa Shampiyona y’u Rwanda.

Kuva kuri uyu mukino, ntabwo Niyigena Clement arongera kugaruka mu kibuga kuko atarakira. Clement ntabwo yakinnye umukino ubanza w’igikombe cy’Amahoro APR FC yatsinzemo Etincelles FC ndetse n’uwa Shampiyona w’umunsi wa 28 yakinnye na Amagaju FC.

Hari amakuru yacicikanye mu minsi ishize avuga ko uyu musore ameze neza ahubwo arimo kwanga gukina abishaka cyane ko anakora imyitozo.

Mu kiganiro n’Itangazamakuru cyabaye nyuma y’imyitozo APR FC yakoze ku wa Kane tariki 30 Mata 2026, Niyigena Clement yatangaje ko nubwo arimo gukora imyitozo ariko abona umukino APR FC izakinamo na Rayon Sports atazakina akurikije uko yiyumva.

Yagize ati “ Imyitozo twakoze ntabwo yari ifite imbaraga nyinshi, gusa imyitozo n’umukino ntabwo ari ibintu bimwe. Ntabwo ndakira neza ku buryo nakina, kereka hagize igihinduka ku buryo byakongera amahirwe yo gukina ariko aka kanya ntabwo meze neza ku buryo nakina.”

Niyigena Clement yagaragaje ko igihe cy’umukino nikigera atarakira bigoye kwemera guterwa inshinge kuko abona atari ngombwa cyane kandi ku mwanya we hari abandi bakinnyi benshi bahakina.

Yagize ati “ Ku ruhande rwanjye no ku baganga, ntekereza ko gukoresha inshinge atari ibintu twatekereza kuko hari n’abandi bakinnyi bakina muri uwo mwanya kandi bikagenda neza. Buri mukinnyi wese uri hano, ntekereza ko ari hano kuko ashoboye, yajyamo agakina neza.”

Umukino hagati ya Rayon Sports na APR FC, uba wakaniwe cyane n’amakipe yombi yaba mu bakinnyi, abafana ndetse no mu bayobozi. Uyu mukino uzaba ku wa Gatandatu tariki 2 Gicurasi 2026 kuri Sitade Amahoro Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Niyigena Clement asigaje amasezerano y’Ukwezi kumwe nk’umukinnyi wa APR FC kuko arasozanya amasezerano n’ukwezi kwa Gicurasi tugiye gutangira. Bivugwa ko yamaze kumvikana na Al Hilal SC, igisigaye gusa ari ugusoza amasezerano afite muri APR FC.

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Niyigena Clement ntiyemera no guterwa inshinge kugira ngo akine Derby

May 1, 2026 - 07:18
May 1, 2026 - 09:31