issa
Urukiko rwategetse ko gitifu ukekwaho gutegeka Kwibuka tariki 6 Mata, afungwa by’agateganyo

May 1, 2026 - 06:59
 0

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyakabuye rwategetse ko uwahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bugarama mu Karere ka Rusizi, Ndamyimana Daniel, afungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Ni nyuma y’aho tariki 29 Mata 2026 yaburanishijwe ku ifunga n’ifungura ry’abateganyo aho yaburanye ahakana icyaha arengwa.

Ubushinjacyaha buhagarariwe bwabwiye urukiko ko Ndamyimana Daniel akurikiranyweho icyaha cyo guhakana Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994, buvuga ko yakoze tariki ya 1 Mata 2026.

Ubushinjacyaha bwavuze ko ubwo bari mu nama itegura ibikorwa byo kwibuka, Ndamyimana ubwe yasabye ko tariki ya 6 Mata 2024, hazaba ijoro ryo kwibuka.

Buvuga ko Ndamyimana Daniel tariki ya 7 Mata 2026, mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 32, Jenoside Yakorewe Abatutsi yanze ko afatwa amafoto ashyira indabo mu nzuzi mu guha icyubahiro Abatutsi bishwe bakajugunywa mu nzuzi, ibyo na byo bugasanga bifitanye isano no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ndamyimana Daniel yahakanye icyaha aregwa avuga ko atigeze asaba umugoroba wo kwibuka le 06 Mata 2026, ko byasabwe na Ndikubwimana Ibrahim, umwe mu rubyiruko rwari rushinzwe gutegura ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yakomeje avuga ko icyo kibazo kikibazwa yahise asubiza ko aza kugisha inama ubuyobozi bukuru nk’uko bigaragara mu nyandiko mvugo y’inama yo ku wa 1 Mata 2026.

Ndamyimana yabwiye urukiko ko tariki 06 Mata 2026 ari bwo yandikiye ubutumwa bugufi Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel, amugisha inama ku ngingo zirimo iy’umugoroba wo kwibuka, n’ikoreshwa ry’indabo mu nzuzi zajugunywemo Abatutsi.

Avuga ko Meya yamusubije ko ku mugoroba wo kwibuka azakurikiza gahunda MINUBUMWE yatanze, ku ndabo amubwira ko bemerewe kuzikoresha, ari na yo mpamvu yangaga ko hafatwa amafoto kubera ko mu mirenge 18 igize Akarere ka Rusizi, Umurenge wa Bugarama ari wo wonyine wemerewe gukoresha indabo mu nzuzi.

Me Ineza Jules Lambert wunganira Ndamyimana Daniel yasabye urukiko ko rwazarebana ubushishozi ubutumwa bugufi [SMS] Ndamyimana yanditse agisha inama.

Me Ineza yavuze ko ubutumwa butangira bugira buti “Mbandikiye iyi SMS ngira ngo mbagishe inama,…”

Yakomeje avuga ko Umukiliya we yayoboye imirenge itandatu, yabaye umurezi bityo ko ku bunararibonye afite atari we wari kugaragagwaho no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi kandi ko iyo ubutumwa budahamya iby’uwo mugoroba ahubwo ko ari ukugisha inama, kandi ko kugisha inama ari ibisanzwe ku bayobozi bo mu nzego z’ibanze n’ahandi.

Ubushinjacyaha bwasabye ko Ndamyimana yaburana afunzwe buvuga ko arekuwe yatera ubwoba abatangabuhamya, cyangwa agatoroka.

Uwunganira uregwa yavuze ko izo mpungenge zidakwiye guhabwa ishingiro kuko uregwa atatoroka kuko ubwe ari we wijyaniye Urwego rw’Ubugenzacyaha, ndetse ko yiteguye gutanga ibyangombwa bye by’inzira.

Ku mpungenge z’uko arekuwe yatera ubwoba abatangabuhamya yavuze ko bitashoboka kuko abatangabuhamya bose bamaze kubazwa kandi urubanza rukaba ruri kuburanishwa yaramaze guhagarikwa mu nshingano bityo ko nta gitsure cy’umuyobozi afite.

Urukiko rumaze kumva impande zombi, rwagaragaje ko hari impamvu zifatika zituma Ndamyimana Daniel akekwaho kuba yarakoze icyo cyaha, rwanzura ko afungwa minsi 30 y’agateganyo mu gihe iperereza rigikomeje.

May 1, 2026 - 07:02