Muhanga: Uwashakishwaga kubera gufata umwana ku ngufu, yafashwe ari kubaga imbwa
Umusore witwa Rukundo Jean Claude wari umaze iminsi ashakishwa n’ubutabera kubera icyaha cyo gufata ku ngufu umwana w’umukobwa w’imyaka ine, yatawe muri yombi.
Kimwe mu byatangaje abantu benshi ni uburyo uyu musore yasanzwe ari kubaga imbwa kugira ngo agurishe inyama zayo.
Iyi nkuru y’uyu musore yatangiye kuvugwa ku tariki 5 Ukwakira 2025, aho yari atuye mu Mudugudu wa Kigarama, Akagari ka Mubuga mu Murenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga.
Uyu musore washakishwaga mu gace atuyemo, abantu batunguwe no kumusanga aho atuye ari kugaba imbwa, bamubaza icyo amaza izo nyama abwbira ko azigurisha n’abakora ubucuruzi bw’amasambusa.
Umukozi w’Umurenge wa Shyogwe, ushinzwe Imari n’Ubutegetsi, Mushimiyimana Josephine, yavuze ko uyu musore yafashwe ubwo byamenyekanaga ko nyuma yo gukekwaho gufata ku ngufu umwana agacika, yaba yongeye kugaruka iwabo, maze inzego z’umutekano zahagera koko zikahamusanga.
Yagize ati “Inzego z’umutekano zari zamenye ko yagarutse mu rugo, bageze iwabo basanga ari kubaga imbwa. Ubu ari mu bushinjacyaha, kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamabuye, ni ho afungiye.”
Uyu muyobozi yaboneyeho gukebura abaturage bagitekereza gukora ibyaha, ababwira ko ubuyobozi buri maso buzabakurikirana.


Kinyarwanda
English
Swahili









