issa
Muhanga: Abantu batatu bafunzwe  bakekwaho kwiba amavuta ku kigo cy’ishuri

Feb 6, 2026 - 19:58
 0

Inzego z’umutekano zikorera mu Karere ka Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo, zataye muri yombi abantu batatu, bakekwaho kwiba amajerekani atandatu y’amavuta batekesha ku rwunge rw’amashuri rwa Gikomero (GS Gikomero Protestant).

Ubu bujura aba bantu uko Ari natatu bivugwa ko babukoreye mu Murenge wa Nyarusange mu rukerera rw’itariki ya 4 Gashyantare 2026 ndetse babifashijwemo n’umwana w’imyaka 16 wiga kuri icyo kigo.

Amakuru agera kuri UKWELITIMES, avuga ko n’ubwo abafashwe ari batatu, bagiye yo bane ariko umwe muri bo akaba yaracitse inzego z’Umutekano.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarusange Rubonera Claude Byicaza, yemeje ko ayo makuru yamenyekanye ubwo abashinzwe umutekano kuri icyo kigo barimo bazenguruka mugitondo basanga idirishya ry’igikoni risa n’irifunguye bakeka ko baba bibwe.

Avuga ko bahise bahamagara ubuyobozi bw´ishuri, buhageze basanga amwe mu majerekani yarimo amavuta batekesha nta yahari bahita batangira kubwira ushinzwe akazi ku kurinda aho babika ibiribwa ko babona imibare w´ibyasohotse n’ibiri mu bubiko n'umubare w'ibyari bihari, batangira iperereza baza gusanga umwe mu bana biga aho ari we wacunze abayobozi barangaye yinjira mu bubiko asiga akinguye idirishya bigeze nijoro aza kuzana abo bajura bafatanya kuyatwara bayanyujije mu idirishya.

Yagize ati “Ayo makuru ni yo, byamenyekanye abazamu b’ikigo barimo batembera babona idirishya ryo ku gikoni ahabikwa ibiribwa risa nirifunguye, bahise bahamagara abayobozi bahageze babona amajerekani 6 arabura bakurikije ibyinjiye n’ibyasohotse.”

Yakomeje agira ati “ Hahise hatangira gukekwa ushinzwe ubwo bubiko ariko banakomeza gushaka amakuru, iri joro rero ni bwo baje kumenya amakuru ko uwo mwana wiga aho ari we wagize uruhare mu kwibwa kwayo mavuta baratubwira turamufata na we atubwira abo bafatanyije naho bari bamaze kuyagurisha.”

Uyu muyobozi akomeza avuga ko abakekwaho kuyiba ari abantu babiri n’uwo mwana wa gatatu wabafashije mu kubona inzira yaho banyura bajya kuyiba.”

Muri uyu mukwabu wo gufata abo bakekwa, hafatiwemo umwe mu bayibye maze abereka aho bayagurishije n’uwari wayaguze na we akaba ari mu batawe muri yombi uretse ko hatari hamenyekana icyo bari bemereye uwo munyeshuri.