issa
Karongi: Uwagize uruhare muri Jenoside yafatiwe ku biro by’Umurenge

Oct 31, 2025 - 13:43
 0

Umugabo witwa Ndindabahizi Faustin w’imyaka 62 wari umaze imyaka 31 yihishahisha kubera uruhare akekwaho kugira muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yafatiwe ku biro by’Umurenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi.

Amakuru avuga ko uyu mugabo ukekwaho kugira uruhare muri Jenside yakorewe abatutsi mu 1994, yafashwe ubwo yari aje gusaba serivisi z’ubutaka ku biro by’umurenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi.

Bivugwa ko abaturage bamuzi bakimubona bahise bamutangira amakuru bihita bituma afatwa.

 Abaturage bazi uyu uyu mugabo ukomoka mu Mudugudu wa Kabeza, Akagari ka Kibirizi, Umurenge wa Rubengera, batanze amakuru y’uburyo yafatanyije gukora Jenoside na murumuna we witwa Sebera Appolinaire w’imyaka 58 ndetse na bakuru be.

Umuturanyi wabo witwa Mukakimenyi Suzanne w’imyaka 73, ahamya ko bamwiciye umugabo n’abana batatu muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 barangije bagahungira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Yagize ati: “Jenoside yabaye mfite umugabo n’abana icyenda. Uwo Ndindabahizi afatanyije na murumuna we Sebera Appolinaire na bakuru be, bicamo batatu na se ubabyara. Baradusenyeye baranadusahura nanjye barampiga bikomeye n’abandi bana banjye, ndabahungana bo ngira amahirwe bararokoka.”

Yakomeje avuga ko nyuma y’urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, Gacaca yakatiye Ndindabahizi gufungwa imyaka 30 adahari kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi. 

Yagize ati “Urukiko gacaca rwa Kibirizi rwamukatiye adahari imyaka 30 kubera abo bana banjye yishe, harimo n’ibindi byaha yashinjwaga binarimo gusahura, kudusenyera, kuturira inka, n’abandi yishe cyangwa yicishije muri Jenoside. Disoye ye irahari byose biranditse.”

Yongeyeho ko umugore wa Ndindabahizi ari we wabanje gutahuka, aho kujya mu Murenge wa Rubengera bari batuyemo ajya kwibera iwabo mu Mudugudu wa Kamihaho mu Kagari ka Gitega gaherereye mu Murenge wa Gitesi.

Bivugwa ko uyu mugabo Ndindabahizi, we yahungutse muri 2021 amusangayo aba ari ho babana mu ibanga ku buryo yajyaga aboneka rimwe na rimwe ariko bamutangaho amakuru kugeza ubwo yizanye ku Biro by’Umurenge.

Mukakimenyi yagize ati “makuru ye nayamenye bwa mbere ngiye kwivuza mu Bitaro bya Kibuye mpahurira n’umugore witwa Chantal ambwira ko ajya amubona, anazi aho atuye ariko asohoka mu nzu gake.

Yakomeje agir aati “ Imitungo yabo irimo n’isambu iri imbere y’iwanjye, ni umugore wazaga kuyigurisha, abo bayigura bamara kwemeranywa, umugabo akaza rwihishwa, bakabaha amafaranga bakagenda.” 

Avuga ko yabonaga uwo mugore cyane akibwira ko umugabo ataratahuka, amasambu yabo amwe arinda agurishwa hari abamukingira ikibaba banayaguraga.

Mukakimenyi yabwiye yabwiye itangazamakuru ko yishimiye cyane ifatwa ry’uwamwiciye muri Jenoside, ko yiteguye kongera kumushinja ku bugome bwose yakoreye mu yari Komini Mbanza y’iyari perefegitura ya Kibuye.

Uhagarariye Ibuka mu murenge wa Rubengera Byiringiro Jean Pierre, yavuze ko nubwo uyu mugabo yakomeje kwihishahisha, aho amakuru amenyekaniye, atanzwe na Mukakimenyi Suzanne, ukuri kwayo kwakomeje gukurikiranwa.

Yagize ati: “Ubwo twari mu nteko rusange y’abagenerwabikorwa ba MINUBUMWE hagati muri uku kwezi k’Ukwakira 2025, uwitwa Mukakabera Domina warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yatubwiye ko amakuru ari impamo, uwo mugabo ahari, ko na we ajya aza kubakisha aho mu isambu yabo i Rubengera, no gufata amafaranga y’imitungo aba yagurishije rwihishwa hagaragaye umugore we agiye kuyimaraho.”

Ubuyobozi bw’Umuryango Ibuka buvuga ko bwashimishijwe n’uko nyuma yo gukurikirana amakuru ye bamufashe agashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB).

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubengera Ayabagabo Faustin, yavuze ko uyu mugabo yafatiwe ku biro by’Umurenge aje muri serivisi z’iherekanya ry’ubutaka yari yaragurishije rwihishwa.

Ati: “Yafatiwe ku Biro by’Umurenge wa Rubengera muri serivisi z’ubutaka aje mu ihererekanya ryabwo. Turashimira cyane abaturage batanze amakuru yatumye afatwa ataragira ubundi bugome akora. Agifatwa yahise yemera ataruhanije uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi,avuga n’abo bafatanije barimo abavandimwe be bakihishahishe mu mashyamba ya RDC, n’uburyo yihishahishaga,ko byose yiteguye kubishyira hanze,birimo n’abo bafatanije bakihishahisha hirya no hino.” 

Yaboneyeho kwibutsa abaturage ko Jenoside ari icyaha kidasaza ndetse umuntu wese ufite amakuru ku wihishahisha wayikoze akwiye kuyatanga kugira ngo afatwe abibazwe.

Oct 31, 2025 - 13:56