issa
Nyarugenge: Batewe impungenge n'insoresore zibategera kuri mpazi zikabambura

Mar 28, 2026 - 19:16
 0

Bamwe mu baturage baturiye ruhurura ya mpazi itandukanya Umurenge wa Kimisagara n'uwa Gitega yo mu Karere ka Nyarugenge, bavuga ko batewe impungenge n'insoresore zibatega zikabambura ibyabo

Bavuga ko izo marine zikunze kuba ziri hafi ya ruhurura ya mpazi ndetse n'abanyerondo batajya bazitika ngo bazifate.

Umwe yagize ati " Wowe se wari wabona umunyerondo ufata maline? ahubwo se yayitinyuka ko yahita imurangiza."

Yakomeje agira ati " Bakunze kuba baryamye hariya uri kubona ku manywa none nijoro barahinduka bakaba ibusasu bajya kwambura abantu."

Umugabo w'imyaka 57 witwa Kwizera Nelson, avuga ko atazibagirwa uburyo bamwamburiye telefone ye mu nzira zo mu Gitega.

Ati " Icyo gihe nari ngeze neza hariya hafi y'ibagiro, barayinshikuje birukira muri iriya ruhurura bajya Nyabugogo ntihanagira umuntu untabara kandi noneho wumve ko igitsngaje icyo hari no ku manywa sawa saba."

N'ubwo abaturage bataka ubujura bakorerwa n'abamaline, inzego z'ibanze n'iz'umutekano zikorera muri aka gace ka Kimisagara na Gitega zihora zikora imikwabu yo kubafata zikabajyana ariko hashira iminsi mike bakongera bakagaruka.