Bk Arena yanyomoje ibya Justin Bieber
Bk Arena yanyomoje amakuru avuga ku gitaramo cya Justin Bieber I Kigali.
Ubuyobozi bwa Bk Arena bwatangaje ko amakuru y'ibihuha amaze iminsi acaracara ku mbuga nkoranyambaga avuga ko Justin Bieber azataramira I Kigali ku wa 23 Gicurasi 2026.
Ni itangazo ryashyizwe hanze ku gicamunsi cyo ku wa 26 Werurwe 2026. Bk Arena yanditse iti"Turabamenyesha ko Justin Bieber atazataramira I Kigali nkuko bimaze iminsi byamamazwa".
Bk Arena yakomeje ivuga ko ibitaramo yakira bigira aho bitangarizwa ku buryo nta mpamvu yo kurangazwa n'abatangaza ibihuha.


Kinyarwanda
English
Swahili









