issa
Francis Gatare yagizwe Perezida w’Ishuri Nyafurika ry’Imiyoborere

Oct 31, 2025 - 12:49
 0

Inama y’Ubutegetsi y’Ishuri Nyafurika ry’Imiyoborere, (ASG) yatangaje ko yashyizeho Francis Gatare nka Perezida waryo akazatangira kuriyobora ku wa 1 Ugushyingo 2025.

Inama y’Ubutegetsi ya ASG, yagaragaje ko ibikorwa by’ishuri bigenda neza ariko igihe ririmo rikeneye umuyobozi uzi neza icyerekezo cy’abarishinze, kandi urimenyereye kugira ngo rikomeze kugera ku ntego zaryo.

Gatare yavuze ko yiteguye gukorana n’abakozi hamwe n’abafatanyabikorwa mu gutegura urubyiruko rwa Afurika ngo ruzavemo abayobozi beza bazahindura Afurika.

Yagize ati “Nishimiye cyane ko mpawe izi nshingano nshya muri ASG. Nk’uwabaye mu Nama y’Ubutegetsi ya ASG kandi nyobowe n’icyerekezo cy’abarishinze, duhuje umuhate wo kurema igisekuru cy’abayobozi ba Afurika bafite indangagaciro y’ubunyangamugayo, guharanira gukora neza no gukorera abaturage.”

Gatare uri mu Nama y’Ubutegetsi akaba yarayoboye itsinda rya tekinike ryashyizeho umusingi wubakiyeho ASG, Inama y’Ubutegetsi ivuga ko ubunararibonye afite bumwemerera gutanga umusaruro ategerejweho no kugeza ishuri ku rwego rwisumbuye.

Mu Ukuboza 2024, Gatare yagizwe Umujyanama wihariye muri Perezidansi ya Repubulika. Mbere yaho yabaye Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB no mu yindi myanya y’ubuyobozi muri Leta y’u Rwanda.

Umuhango wo gutangiza amasomo muri Ishyuri Nyafurika ry’Imiyoborere wabaye ku wa 25 Nzeri 2025.

Witabiriwe n’abanyeshuri 51 bo mu bihugu 14, baziga muri iri shuri, abarimu bazabigisha n’abandi bo mu nzego zitandukanye.

Abo banyeshuri ni abo mu bihugu birimo u Rwanda, Burundi, Cameroon, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Ethiopia, Ghana, Kenya, Mali, Nigeria, Sudani y’Epfo, Gambia, Tanzania, Uganda, na Zimbabwe.

Ni ishuri ryashibutse ku muryango Africa School of Governance Foundation washinzwe hashingiwe ku bitekerezo byatanzwe na Perezida Kagame na Hailemariam Desalegn wabaye Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia.

Mu bandi bagize Inama y’Ubutegetsi harimo Donald Kaberuka wayoboye Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (BAD).