Kigali: Yasambanye n’abarenga 20 mu cyumweru kimwe cyabayemo Shampiyona y’Isi y'amagare ya 2025
Uwamahoro Tidjara, ni umukobwa w’imyaka 27 y’amavuko utuye mu Karere ka Kicukiro, wemeza ko atunzwe no kwigurisha kugira ngo abashe kubona ikimutunga we n’umwana we w’imyaka itanu.
Uyu mukobwa utuye mu Murenge wa Gikondo, yemeza ko kimwe n’abandi bantu benshi batandukanye bakora ibijyanye n’ubucuruzi nk’abagore batunzwe no kwigurisha, bungukiye muri Shampiyona y’Isi ya 2025 yabereye i Kigali.
N'ubwo uburaya budakwiye ndetse butemewe mu Rwanda, uyu mugore we yemeza ko mu myaka itandatu amaze abukora, icyumweru gishize cyabayemo Shampiyona y’Isi y’amagare ya 2025, aricyo cya mbere yakuryamanyemo n’abagabo benshi.
Yagize ati “ Ntakubeshye n’ubu umugongo uri kundya, uzi ku munsi byibura naryamanaga n’abagabo batatu? Ndabyibuka ku wa Gatanu bwo naryamanye n’abagabo bane ariko uwa nyuma yari anyishe.”
Uwamahoro, akomeza avuga ko muri iyo shampiyona y’isi y’amagare yabonyemo amafaraga menshi atandukanye n’ayo yakoreraga ndetse akeka ko agiye no guhita acika kuri iyi ngeso cyane ko itemewe ndetse ituma afatwa nk'igicibwa muri sosiyete.
Ati “ Umva ntuzi ibitaramo bibera i Kigali se? sha nta kirori na kimwe nabonyemo amafaranga menshi nko muri aya magare arangiye! hari n'ubwo ku munsi natahanaga ibihumbi 30.”
Yongeyeho ko mu cyumweru kimwe gusa shampiyona y’isi y’amagare yamaze ibera i Kigali yakuyemo amafaranga ibihumbi 342 mu gihe mu yindi minsi Ukwezi gushira nta n’amafaranga ibihumbi 30 yizigamiye.
Yasoje avuga ko kimwe mu byatumye abona abagabo benshi byatewe n’uko utubyiniro n’utubari byakoraga amasaha yose.


Kinyarwanda
English
Swahili









