issa
Kigali: Indaya zemeza ko zungukiye muri  Shampiyona y'isi y’amagare ya 2025

Sep 30, 2025 - 11:38
 0

Bamwe mu bagore n’abakobwa bakora uburaya mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, bemeza ko bungukiye muri shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025 yabereye mu Mujyi wa Kigali.

Ibi bamwe muri aba bagore bakora uburaya babwiye UKWELITIMES, ku Cyumweru tariki 28 Nzeri 2025 ubwo hasozwaga shampiyona y’Isi ya 2025 yabereye i Kigali.

Bahamya ko batazigera bibagirwa Shampiyona y’Isi yabereye ii Kigali bitewe n’amafaranga menshi bayemo.

Bahamya ko babonye amafaranga menshi cyane ugereranije n’indi minsi bitewe n’uko Umujyi wa Kigali wari urimo urujya n’uruza rw’abantu benshi biganjemo abanyamahanga ndetse  n’utubari n’utubyiniro bikaba byarakoraga amasaha yose.

Aline (izina ryahinduwe) ni umukobwa utuye mu Murenge wa Gitega, mu Karere ka Nyarugenge, utunzwe no kwigurisha wemeza ko yabonye amafaranga agera ku bihumbi 150 mu cyumweru kimwe gusa Shampiyona imaze ibera i Kigali.

Yagize ati “ Ntabwo amagare tuzayibagirwa, njye nakuyemo amafaranga atari munsi y’ibihumbi 150 gutyo kubera ko sinaburaga abagabo babiri ku munsi cyangwa batatu.”

Yakomeje agira ati “ Ubu uzajya ubwira umuntu ngo kagira igare agusubize ngo ndarikugize.”

Undi mukobwa w’imyaka 25 nawe ukora uburaya mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali yagize ati “ Keretse ari umuntu ugaya ariko ifaranga ryari rihari kubera uretse n’ibyo kuvuga ngo hari abazungu benshi hari hanaje n’abanyakenya n’abagande abantu benshi ifaranga ryari rihari ahobwo harakabaho amagare.” 

Yakomeje avuga ko shampiyona y’Isi yarangiye aryamanye n’abagabo bagera kuri 12 ndetse yayikuyemo agera ku b ihumbi 100 by’amafaranga y’u Rwanda.

Sep 30, 2025 - 14:19