issa
Imirwano ikaze hagati ya AFC/M23 na Wazalendo yongeye kwaduka muri Rutshuru

Sep 30, 2025 - 11:14
 0

Kuwa mbere, tariki ya 29 Nzeri 2025, imirwano ikaze yongeye kwaduka hagati y’inyeshyamba za AFC/M23 n’inyeshyamba za Wazalendo zo mu mutwe wa CMC-FDP. Iyi mirwano yabereye mu midugudu ya Lurere, Makomalehe, Kitunva na Kashavu, iherereye muri Gurupoma ya Bukombo, Teritwari ya Rutshuru mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Nk’uko amakuru aturuka muri sosiyete sivile yo muri ako karere abyemeza, ibitero byatangijwe na Wazalendo ku ngabo za AFC/M23 byatangiye ku Cyumweru tariki ya 28 Nzeri ku mugoroba, bikomeza kugeza ku wa Mbere tariki ya 29 Nzeri. Abaturage bo muri ako gace bavuze ko bumvise urusaku rw’intwaro ziremereye n’izoroheje rwasakaye mu duce twinshi twa Sheferi ya Bwito, bituma ibikorwa byabo by’ubucuruzi n’imibereho ya buri munsi bihagarara.

Urubuga Actualité.cd rutangaza ko imirwano yatangiriye ku mugoroba wo kucyumweru, ikaza gukara cyane ku munsi ukurikiyeho.

Amakuru y’abaturage avuga ko ibintu bikomeje kuba bibi, dore ko mu midugudu imirwano yabereyemo hakigaragara ingaruka zayo nyinshi, zirimo guhagarara kw’akazi, abaturage bahungira mu bice bitari hafi y’ahari imirwano, ndetse n’ubwoba bukomeje kuba bwinshi.

N’ubwo hari amakuru avuga ko Wazalendo yari yinjiye mu duce tumwe twa Bukombo, imidugudu irimo Lurere, Makomalehe, Kitunva na Kashavu ikiri mu maboko y’inyeshyamba za AFC/M23. Ibi byemezwa n’abaturage bavuga ko AFC/M23 ikomeje kugaragara hagati mu midugudu, mu gihe Wazalendo iri mu nkengero, aho ikomeje kugerageza gukora ibitero byo kubasohora muri ibyo bice.

Kivu y’Amajyaruguru ikomeje kuba intandaro y’umutekano muke mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho imitwe yitwaje intwaro ikomeje guhurira mu mirwano ishyira mu kaga ubuzima bw’abaturage basanzwe. Sosiyete sivile yo muri Rutshuru irahamagarira impande zihanganye guhagarika imirwano no gushaka inzira z’ibiganiro by’amahoro, kugira ngo abaturage babone agahenge.