Nigeria: Boko Haram yasabye Leta asaga miliyoni 450 Frw ngo irekure abayobozi yashimuse
Umutwe w’iterabwoba wa Boko Haram washyize hanze amashusho agaragaza abagabo babiri ivuga ko yashimuse, iyo videwo ikaba igaragaza abo bagabo barimo umwe wayoboye Akarere ka Biu mu gihugu cya Nigeria basaba amafaranga yo guha uwo mutwe kugirango ubarekure.
Aya mashusho yashyizwe hanze kuri iki Cyumweru tariki ya 11 Mutarama 2026, n’umutwe wa Boko Haram akaba yerekana abagabo babiri barimo Hassan Biu Miringa wahoze ari umuyobozi w’Akarere ka Biu muri Nigeria kuva mu 2020 kugeza 2022, akaba agaragara muri iyo videwo asaba ubuyobozi bw’icyo gihugu cya Nigeria gutanga amafaranga $300,000 angana na miliyoni zisaga 450 Frw kugirango arekurwe.
Hassan avuga ko we na mugenzi we bashimuswe n’uwo mutwe wa Boko Haram mu ntangiriro z'Ukuboza 2025, ubu bakaba babayeho mu buzima bubi.
Yakomeje avuga ko hari ibiganiro byabaye hagati y’uwo mutwe n’abo bagabo inshuro enye, uretse ko ngo ibyo ntacyo byatanze bitewe n’uko ibyo bari bavuganye biganisha ku kurekurwa bitigeze byubahirizwa.
Nk’uko itangazamakuru ryo muri Nigeria rikomeye kubitangaza, ni uko Miringa yasabye by’umwihariko abayobozi b’Intara ya Borno ndetse na Leta ya Nigeria gufashwa akagurizwa ayo mafaranga kugirango arekurwe, ibyo Leta y’icyo gihugu itigeze iha agaciro na gato.
Aya mashusho yongeye kugaragaza ikibazo gikomeye cy’umutekano muke n’ishimutwa ry’abantu rikomeje gufata indi ntera muri icyo gihugu cya Nigeria, aho imitwe yitwaje intwaro ikomeje ibikorwa byo gushimuta abaturage ikishyurwa kugirango ibarekure.


Kinyarwanda
English
Swahili









