Kivu ya Ruguru: Guverineri wa Leta yabujije Wazalendo kugendagenda mu mijyi bafite intwaro
Mu ntara ya Kivu y'Amajyaruguru mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Guverineri wo kuruhande rwa Leta yatangaje icyemezo cyo kubuza abarwanyi ba Wazalendo bitwaje intwaro kugendagenda mu mijyi n’ahatuwe n’abaturage.
Icyo cyemezo cyatangajwe, ngo kigamije gushyira umutekano mu mijyi, kurinda abasivili no kugabanya ibikorwa by’urugomo byagiye bivugwa ko biterwa n’abantu bitwaje intwaro bagaragara mu bice bituwe.
Nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’iyi ntara, nta muntu n’umwe wiyita Wazalendo wemerewe kwinjira cyangwa kugendagenda mu mujyi yitwaje intwaro, keretse abari mu nzego zemewe z’umutekano za Leta. Abatazabyubahiriza bashobora gufatirwa ibihano bikomeye birimo gufatwa no gushyikirizwa ubutabera.
Guverineri wa leta yasabye kandi inzego z’umutekano gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’iki cyemezo, anasaba abaturage gutanga amakuru ku muntu wese wagaragara mu mujyi yitwaje intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Iki cyemezo kije mu gihe umutekano muri Kivu ya Ruguru ukomeje kuba muke, bitewe n’imirwano ihoraho ihanganisha FARDC n'umutwe wa AFC/M23 umaze kwigarurira ibice binini.


Kinyarwanda
English
Swahili









