issa
Rwamagana: Umusore wavuye i Kigali agiye gusura ba Nyirarume yarohamye mu kiyaga arapfa

Jan 12, 2026 - 13:25
 0

Umusore w'imyaka 20 wari wavuye mu Murenge wa Nyamirambo mu karere ka Nyarugenge wari wagiye gusura ba Nyirarume mu karere ka Rwamagana, yapfiriye mu kiyaga cya Muhazi ubwo yari agiye koga.

Uwo musore w'imyaka 20 yaguye mu kiyaga cya Muhazi mu gice cyo mu Mudugudu wa Bwiza, Akagari ka Nyakabanda, Umurenge wa Musha mu karere ka Rwamagana, ku cyumweru tariki ya 11 Mutarama 2026, hagati ya Saa Ine na Saa tanu za mu gitondo.

Amakuru UKWELITIMES ikesha abaturage batuye mu Murenge wa Musha, avuga ko uwo musore yajyanye na babyara be babiri bari mu kigero cy'imyaka 12, bageze ku kiyaga uwo musore yabanje kujya mu mazi atangira koga ariko ageze nko muri metero 30 uvuye ku nkombe z'ikiyaga arananirwa atangira gutabaza babyara be.

Amakuru yatanzwe n'abo babyara be, avuga ko bagerageje kumwogana ngo bamukuremo birabananira kuko nabo bageze aho barananirwa ku buryo nabo bashoboraga kurohama mu mazi. Abo bana bananiwe kumurohora mu mazi bahise bava mu kiyaga bajya gutabaza abari hafi y'ikiyaga bahageze basanga yamaze kurohama.

Amakuru avuga ko nyuma yo kubona ko uwo musore arohamye, abaturage babimenyesheje ubuyobozi nabwo butabaza Polisi y'Igihugu ishinzwe umutekano wo mu mazi nayo igerageje kumutabara abapolisi bamukuramo yamaze gupfa. 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Musha, Rwagasana Jean Claude aganira na UKWELITIMES, yagaragaje ko Polisi ishinzwe umutekano wo mu mazi yatabaye uwo musore ariko abapolisi bamurohora yamaze gupfa.

Yagize ati " Twagize ibyago mu Murenge wacu wa Musha, abana batatu bagiye koga mu kiyaga, babiri b'imyaka 12 n'umusore w'imyaka 20, bageze nko muri metero 30 bagiye gusoza uwo musore arananirwa urebye ntiyaraherutse koga. Abana bagerageje kumufata ngo bamukuremo ariko birabananira, niko kurohama. Dufatanyije n'inzego z'Umutekano, Polisi ishinzwe umutekano wo mu mazi niyo yadufashije iramurohora, umurambo ukaba wajyanwe n'umuryango we."

Gitifu Rwagasana yakomeje asaba abaturage kwirinda gukoresha amazi y'ikiyaga batubarije amabwiriza ajyanye n'imicungire y'amazi yo mu kiyaga. Aragira ati" Hari ingamba zisanzwe zo gukoresha amazi, ni meza buri muntu aba yifuza kuyareba, ukumva wanayajyamo ariko utubahirije amabwiriza yo kuyakoresha nibwo tuburiramo ubuzima, hari amabwiriza ajyanye n'imicungire y'amazi y'ikiyaga no kuyakoresha, umuntu akaba atagomba kuyakoresha mu buryo bwamutwarira ubuzima bwe."

Gitifu Rwagasana yungamo ati " Hari amabwiriza yo gukoresha ikiyaga kugira ngo umuntu ajye koga, abantu bagomba koga ku munsi uzwi inzego zibishinzwe zihari, noneho uwugize ikibazo akabona ubutabazi. Ariko kandi nta mubyeyi ukwiye kohereza umwana ku kiyaga ngo agiye kuvoma kuko amazi meza arahari hafi yabo nta mpamvu yo kujya kuvoma mu kiyaga."

Uyu musore yarohamye mu kiyaga cya Muhazi mu Murenge wa Musha, mu gihe mu Murenge bihana imbibi wa Munyiginya naho mu Karere ka Rwamagana, mu kagari ka Nyarubuye ku cyumweru tariki ya 10 Mutarama 2026 mu masaha 24 gusa, Umwana w'imyaka 12 yari  yajyanye na mugenzi we kuvoma kuri icyo kiyaga cya Muhazi, bafata ubwato gusubira ku nkombe bombi biranga bagwamo, umwe arapfa.

Jan 12, 2026 - 13:31