Min. Nduhungirehe yaganiriye na mugenzi we wa Oman ku bufatanye bw’ingenzi mu iterambere
Mu ruzinduko ari kugirira mu gihugu cya Oman, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ubwikorezi, Itumanaho n’Ikoranabuhanga wa Sultanate ya Oman, Nyakubahwa Eng. Saeed bin Hamoud Al-Maawali.
Ibi biganiro byabaye Minisitiri Nduhungirehe ari kumwe n’abayobozi bakuru bo muri Guverinoma y’u Rwanda, baganira ku buryo ibihugu byombi byakomeza guteza imbere ubufatanye mu nzego z’ingenzi zirimo ubwikorezi, ibikorwaremezo by’itumanaho n’ikoranabuhanga, ndetse n’imiyoborere y’ibikorwa by’ubwikorezi n’ubucuruzi.
Impande zombi zunguranye ibitekerezo ku mahirwe ari mu bufatanye mu guteza imbere ikoranabuhanga rigezweho, kongera imikorere myiza y’ibikorwaremezo by’ubwikorezi, no guteza imbere urwego rwa ICT, rwashyizwe imbere na Guverinoma zombi nk’imwe mu nkingi z’iterambere rirambye.
Uretse ibi Kandi Oman yemeje ko igiye gutangira ingendo zo mu kirere zizahuza u Rwanda na Oman.
Ibi biganiro bije bikurikira umubano umaze igihe hagati y’u Rwanda na Oman, ukomeje kwaguka mu nzego zitandukanye zirimo ubukungu, ishoramari n’itumanaho, hagamijwe guteza imbere inyungu z’abaturage b’ibihugu byombi.


Kinyarwanda
English
Swahili









