FPR Inkotanyi yakoze impinduka mu buyobozi
Kuri uyu wa gatanu tariki 19 Ukuboza 2025, habaye inteko rusange y’Umuryango FPR Inkotanyi, aho habaye impinduka mu buyobozi bw’umuryango mu nzego zo hejuru hanongerwamo imyanya mishya itari isanzweho.
Inama iyobowe na Chairman wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame, yabaye igikorwa cy'ingenzi mu guharanira gukomeza imiyoborere myiza no guteza imbere igihugu.
Mu rwego rwo kongera imbaraga no gushyira mu bikorwa intego z’umuryango, inzego z’imiyoborere zashyizwemo impinduka zikomeye.
Visi perezida wa mbere ni Consolée Uwimana, mu gihe Visi Perezida wa Kabiri yabaye Kayisire Marie Solange, umwanya utari usanzweho.
Umunyamabanga Mukuru yagizwe Amb. Bazivamo Christophe, akaba yungirijwe na Gasana Karasanyi Stephen umwanya nawo mushya utari usanzweho.
Hanashyizweho kandi urwego rushya rw'Inararibonye, rugamije gufasha mu kugenzura no gufata ibyemezo by'ingirakamaro ku nyungu z'umuryango.


Kinyarwanda
English
Swahili









