issa
Twirwaneho yongeye kwigarurira Ilundu muri Fizi! umutekano ukomeje kuzamba

Mar 1, 2026 - 18:24
 0

Mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, abarwanyi b’umutwe wa Twirwaneho bongeye kwigarurira agace ka Ilundu, gaherereye muri Teritwari ya Fizi, nk’uko amakuru atandukanye ava muri ako karere abyemeza.

Ilundu ni kamwe mu duce tugize Teritwari ya Fizi mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, ahakunze kuvugwa ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro itandukanye mu myaka ishize. Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko Twirwaneho yashoboye kwisubiza Ilundu nyuma y’imirwano na FARDC , Wazalendo, FDLR n'ingabo z'u Burundi.

Icyakora, nubwo bavuga ko Ilundu yamaze gusubira mu maboko ya Twirwaneho, umutekano uracyari muke. Haracyumvikana amasasu rimwe na rimwe mu nkengero z’ako gace, ibintu bikomeje guteza ubwoba abaturage.

Abaturage benshi bivugwa ko batangiye guhunga, berekeza mu bindi bice byegereye Ilundu, kubera gutinya ko imirwano ishobora kongera gukaza umurego. Abasigaye mu ngo zabo bavuga ko babayeho mu bwoba, badafite icyizere cy’ejo hazaza.