Pakistan mu rugendo rukomeye rwo guhuza Iran na Amerika
Igihugu cya Pakistan kiri kuvugwa cyane mu ruhando mpuzamahanga kubera uruhare cyatangiye kugira mu kugerageza guhuza Iran na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu gihe umwuka hagati y’impande zombi ukomeje kuba mubi.
Nubwo benshi batunguwe no kubona Pakistan yinjira muri uru ruhare, hari impamvu zituma ibi bitari bikwiye gutungura cyane. Umukuru w’igisirikare cya Pakistan, Asim Munir, afitanye umubano wa hafi na Perezida wa Amerika, Donald Trump, aho Trump akunze kumuvuga nk’umwe mu bayobozi b’igisirikare yubaha kandi anashima uburyo asobanukiwe neza ibibazo bya Iran.
Iran na Pakistan basanzwe ari ibihugu bituranye, bisangiye umupaka ugera ku birometero 900, kandi bifitanye umubano ushingiye ku muco, idini ndetse n’ubucuti busanzwe busobanurwa nk’ubwa kivandimwe. Ibi bituma Pakistan igira amahirwe yihariye yo kuba yakora nk’umuhuza wizewe hagati ya Tehran na Washington.
Ikindi kigaragaza umwihariko wa Pakistan ni uko itari mu bihugu bifite ibirindiro bya gisirikare bya Amerika ku butaka bwayo, kandi ntigaragara nk’uruhande ruri mu ntambara. Ibi bituma igira isura y’ubwiyunge ishobora kwakirwa n’impande zombi.
Nubwo bimeze bityo, hari abasesenguzi bibaza ku bushobozi bwa Pakistan bwo guhagarara nk’umuhuza, mu gihe na yo ubwayo ifitanye amakimbirane n’ibihugu biyikikije. Mu minsi ishize, Pakistan yagabye ibitero muri Afghanistan, ndetse umubano wayo n’u Ubuhinde warushijeho kuzamo ubushyamirane, bituma havuka impungenge ku mutekano wo mu karere, cyane ko ibi bihugu byombi bifite intwaro kirimbuzi.
Nubwo hari izo mbogamizi, Pakistan ikomeje gushyira imbaraga mu biganiro bya dipolomasi, aho iri gutanga ubutumwa hagati ya Iran na Amerika, kwakira abayobozi batandukanye b’ibihugu bya Islamu birebwa n’iki kibazo, ndetse no gukoresha imiyoboro itandukanye mu gushaka uko amahoro yagerwaho.
Kugeza ubu, Pakistan isa n’iyiri kugendera ku murongo muto, igerageza guhuza inyungu zayo n’icyizere cy’uko ishobora kugira uruhare mu kugarura ituze hagati y’ibihugu bibiri bikomeye ku Isi.


Kinyarwanda
English
Swahili








