Nigeria: Igisirikare cyishe umwe mu bayobozi ba Boko Haram
Igisirikare cya Nigeria cyatangaje ko cyishe umwe mu bayobozi bakuru b’umutwe wa Boko Haram mu ntambara yo kurwanya iterabwoba n’imitwe yitwaje intwaro muri icyo gihugu.
Ni amakuru yatangajwe kuri iki cyumweru tariki ya 1 Gashyantare 2026, n’Ikigo cy’Igihugu cya Nigeria gishinzwe itangazamakuru NAN, cyavuze ko ingabo za Nigeria zishe Abu Khalid, umwe mu bayobozi bakuru b’umutwe witwaje intwaro wa Boko Haram ubu ubarizwa mu ishyamba rya Sambisa riherereye mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Nigeria.
Amakuru yatangajwe avuga ko uwo Abu Khalid yari umwe mu bayobozi bakuru ba Boko Haram bari bafite ijambo rikomeye mu buyobozi bw’uwo mutwe w’iterabwoba, ndetse ko ari we wateguraga ibitero, akanatanga intwaro, imyambaro ndetse n’ibiribwa ku barwanyi b’uwo mutwe.
Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru nibwo ingabo z’igisirikare cya Nigeria zatangaje ko ubu zirimo kugana ku ntsinsi yo kurwanya imitwe yitwaje intwaro binyuze mu bufatanye bw’umutekano icyo gihugu gikomeje kugirana n’amahanga.
Umutwe wa Boko Haram umaze imyaka irenga 24 urwanya leta ya Nigeria kuva mu 2002 uretse ko wagiye ucibwa intege bamwe mu bayobozi bawo bagahunga ariko wakomeje kurwanya leta kugeza uyu munsi.
Igisirikare cya Nigeria cyavuze ko intego ubu gifite ari iyo kurimbura uwo mutwe burundu ndetse n’indi yose yitwaje intwaro muri icyo gihugu, ibyo bikaba bije nyuma y’imirwano ikomeye yaherukaga kubera mu majyaruguru ya Nigeria yasize abarwanyi ba Boko Haram barenga 56 bishwe.


Kinyarwanda
English
Swahili









