Ingabo z'u Burundi zishe abandi baturage 23
Umutwe wa AFC/M23 urashinja u Burundi n’ubutegetsi bwa Kinshasa ko bamaze iminsi batangije ibitero bikomeye birimo ibisasu n’ibitero by’indege ku baturage bo mu duce twa Kivu y'Amajyepfo, ibitero uvuga ko byahitanye abantu 23 kuri uyu wa gatanu, kandi bigateza akaga abaturage benshi bahunze ingo zabo.
Mu itangazo washyize ahagaragara uyu munsi, umutwe wa AFC/M23 uvuga ko ibi bitero byibasiye ahantu hatuwe, bikaba byaratumye abaturage bakora urugendo rurerure bahunga, abandi barakomereka bikomeye.
Uyu mutwe ushinja u Burundi gutangiza iyi mirwano, nk’uko uvuga ko, “igitero cyateguwe hagamijwe kurimbura abaturage bo mu Burasirazuba bwa Congo,” uvuga ko ibiri kubera muri Kivu biri mu rwego rwo “gukomeza ibikorwa byo kubatsemba no kubambura uburenganzira bwabo nk’abaturage.”
AFC/M23 irasaba imiryango mpuzamahanga kurwanya ibyo wise “ubugizi bwa nabi bugamije kwica abaturage”, inasaba ko hakorwa iperereza ryigenga ku bitero by’indege n’ibisasu bivugwa ko byibasiye abaturage b'abasivile.
Mu minsi ishize, intambara mu Burasirazuba bwa Congo yarushijeho gukaza umurego, aho imiryango itabara imbabare n’inzego z’ubuyobozi zagaragaje impungenge ko umubare w’abahunze ukomeje kwiyongera, ndetse n’umutekano w’ako karere ukarushaho kuba muke.


Kinyarwanda
English
Swahili









