Bugesera: Babangamiwe no gukubitwa n'abashumba nyuma yo konesha imyaka yabo
Abaturage batujwe mu mudugudu bakuwe mu birwa bya Mazane na Sharita mu Murenge wa Rweru mu Karere ka Bugesera, baravuga ko bahinga imyaka mu butaka bahawe na Leta ariko bakonesherezwa, uwugerageje kugaragaza ko bimubangamiye agakubitwa.
Abahoze batuye mu birwa bya Mazane na Sharita, bavuga ko babangamiwe n'abashumba bonesha imyaka yabo ku manywa y'ihangu ndetse ugerageje kubabuza kuragira iyo myaka agakubitwa agakomeretswa.
Aba baturage bavuga ko konesherezwa bibateza inzara kandi bahinga aho gusarura imyaka ikagaburirwa amatungo mu gihe bavuga ko icyo kibazo kimaze igihe kinini. Iyo bahinze baronesherezwa bagatahira guhinga gusa ariko bakanakubitwa bazira gukura Inka mu mirima yabo igihe basanze zirimo kubonera imyaka.
Umwe mu baturage yagize ati "Turahinga ariko uko duhinze ntabwo dusarura, hari aborozi ba Kagasa bazana inka bagashyira mu myaka zikayona."
Undi muturage nawe yagize ati " Turahinga watera ibijumba inka zikabirya watera imyumbati Inka zikayirya, watera ibishyimbo zikabirya, watera ikigori inka zikabirya none se murumva nabaho gute? "
Aba baturage, bavuga ko abonesha imyaka yabo babikora babigambiriye, ku buryo abahinzi batinya no kubareba uko bonesherezwa kubera gutinya inkoni babakubita.
Umwe mu baturage yagize ati "Turahinga ariko ntidusarura, turahinga bakabiragira tureba, ukaba utavuga inka ziri mu murima wawe ureba, ahubwo ugataha, abashumba bakakubwira ngo ko mutashye mudahinze, tukababwira ngo nta mbaraga dufite, bakavuga ngo mwagiye muhinga ibigori inka zacu zikabona umukamo."
Umwe mu baturage avuga ko uwushatse gukura inka mu myaka ye akubitwa ku buryo abenshi bakomeretswa.
Yagize ati "Ikitubabaza usanzemo izo nka ntiwazikabukira, uzikabukiye uhasiga agatwe, ntimwabonye inkomere se?"
Umusaza wakubiswe nyuma yo konesherezwa nawe yagize ati " Ndahunga, mpungira mu mubyuko w'amasaka, barakubita aka gahanga hose aha ni kwa muganga badoze."
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rweru, Sibomana Jean Claude, aganira na TV1, avuga ko uburemere bw'ikibazo cy'abahinzi n'aborozi buzwi ndetse hari ingamba zo gushaka umuti wacyo.
Yagize ati " Aborozi n'abahinzi n'ikibazo tumaze iminsi turwana nacyo, dukorana inama tukababwira mu buryo bwo kubigisha, kuko si abahinzi bahomba gusa natwe tugomba guhaha ibyo bahinze. Izo ngamba tugomba kuzishyiramo imbaraga tukareba ko byazacika ariko ni ikibazo gikomeye."
Ikibazo cy'abahinzi bonesherezwa n'aborozi ntabwo ari ubwa mbere kivuzwe mu Ntara y'Iburasirazuba kuko kigeze kuvugwa mu Murenge wa Mpanga mu karere ka Kirehe.


Kinyarwanda
English
Swahili









