Tshisekedi arifuza ko ibiganiro bihuza Leta na AFC/M23 byabera i Kinshasa
Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi Tshilombo, arifuza ko ibiganiro bihuza ubutegetsi bwe n’abarimo abahagarariye ihuriro AFC/M23 riburwanya byabera mu mujyi wa Kinshasa.
Ku wa 14 Ukuboza 2025, Tshisekedi yagiye i Luanda, asubirayo ku ya 5 Mutarama 2026 no kuri uyu wa 8 Mutarama ajyayo kugira ngo aganire na Perezida wa Angola, João Gonçalves Lourenço, uko amahoro n’umutekano byagaruka mu burasirazuba bw’igihugu cye.
Ubwo Tshisekedi yari i Luanda tariki ya 5 Mutarama, yasabye Lourenço gutangiza ibiganiro bishya bihuza Abanye-Congo bose barebwa n’amakimbirane yo mu burasirazuba bw’igihugu, anamusaba kumuvugishiriza abazabyitabira.
Mu bo Tshisekedi yifuza ko bitabira ibi biganiro barimo abanyapolitiki bashyigikiye ubutegetsi bwe, abatavuga rumwe na we, ababurwanya bakoresheje intwaro nka AFC/M23, sosiyete sivile n’abanyamadini n’amatorero.
Bivugwa ko Leta ya Angola yamaze kuvugisha benshi mu banyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa RDC, bashobora kwitabira ibiganiro by’amahoro bishya.
Tshisekedi yemereye Lourenço ko Leta ya RDC izarekura zimwe mu mfungwa za AFC/M23 ariko ko dosiye ya buri mfungwa izasuzumwa kugira ngo harebwe niba ibyaha ikurikiranyweho cyangwa yahamijwe bibabarirwa.
Amakuru ava i Kinshasa yemeza ko uyu mukuru w’Igihugu yifuza ko AFC/M23 itangaza ko ihagaritse imirwano kandi ko Leta ya RDC ari yo izagenzura niba icyo cyemezo cyubahirizwa koko.
Tshisekedi yifuje ibiganiro by’amahoro bishya mu gihe akomeje gutera umugongo ibiganiro bya Doha biyoborwa na Leta ya Qatar kuva mu ntangiriro za 2025.


Kinyarwanda
English
Swahili









