issa
Ngoma: Mu Murenge wa Jarama basabwe kwirinda amacakubiri

Apr 9, 2026 - 19:44
 0

Ubwo habaga igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Murenge wa Jarama mu karere ka Ngoma, ubuyobozi bwasabye abaturage kwirinda amacakubiri ahubwo bagaharanira Ubumwe n'Ubudaheranwa.

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 9 Mata 2026, mu Murenge wa Jarama habereye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Icyo gikorwa kitabiriwe n'abayobozi mu Nzego z'Ibanze, Inzego z'umutekano n'abaturage barimo n'urubyiruko

Igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyabimburiwe  no kunamira no gushyira indabo ahari ikimenyetso cy'amateka ya Jenoside,  kiri ahakuwe imibiri isanga 200 y'abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Iyo mibiri ikaba yarimuriwe mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Rukumberi.

Uwimana Jeannette watanze ubuhamya yavuze ko muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994,  yari afite imyaka 5 y’amavuko, agaragaza ibihe bikomeye yanyuzemo ndetse abo mu muryango we bo  bishwe muri Jenoside , we akarokoka nyuma y'ibihe bikomeye yanyuzemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

 Yanagaragaje ko kwibuka bifasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, gukomeza kubaho bafite icyizere, anasaba urubyiruko kwirinda amacakubiri no guharanira kubaka igihugu kirangwa n’ubumwe n’amahoro.

 Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe Iterambere ry' ubukungu mu karere ka Ngoma, Mapambano Nyiridandi Cyriaque, yasabye abatuye mu Murenge wa Jarama,  gukomeza kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, kwirinda amacakubiri no gukomeza gutoza urubyiruko indangagaciro z’Ubunyarwanda.

Apr 9, 2026 - 22:32