issa
Sudani y’Epfo: Ingabo z’u Rwanda zagejeje amazi meza ku baturage ba Malakal

May 18, 2026 - 09:03
 0

Ingabo n’Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye (UNMISS) mu mujyi wa Malakal muri Sudani y’Epfo, bafatanyije na bamwe mu baturage b’icyo gihugu hamwe na bagenzi babo bo mu bihugu bitandukanye na bo bari muri ubu butumwa mu gukora umuganda wo gusukura ibice bitandukanye byari birimo imyanda n’ibisigazwa by’ibyuma aho abaturage barimo kwimurirwa.

Ni igikorwa cyabereye mu duce twa Hai Matar na Hai Luakat ku wa 17 Gicurasi 2026, aho bamwe mu baturage bari kuva mu nkambi bari kwimurirwa.

Abaturage batuye muri utu duce bashimiye ingabo ziri muri ubu butumwa bw’amahoro bavuga ko iyo myanda yashoboraga kuzateza impanuka ku batuye ibyo bice by’umwihariko ku bana, ndetse ikaba yanabangamira ibikorwa byabo birimo ubuhinzi n’ibindi.

Uretse umuganda, Ingabo z’u Rwanda zanatanze amazi meza ku baturage bafite ikibazo cyo kuyabona, mu rwego rwo gufasha imibereho yabo no gukomeza kubagezaho ibikorwa remezo bigamije kubafasha mu mibereho yabo ya buri munsi.

Ingabo z’u Rwanda zikomeje kugira uruhare mu bikorwa by’ubutabazi n’iterambere ry’abaturage mu bihugu zirimo mu karere, hagamijwe gufasha abaturage gusubira mu buzima busanzwe nyuma y’ibibazo bitandukanye baba bamazemo igihe.

May 18, 2026 - 09:20