issa
Nyamasheke: Harashwe amasasu mu kirere kubera abagororwa bari bigometse

Oct 27, 2025 - 13:59
 0

Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Igorora (RCS) rwatangaje ko tariki ya 26 Ukwakira 2025 mu igororero rya Nyarugenge harashwe amasasu mu kirere mu rwego rwo guturisha itsinda ry’abagororwa bashatse kwigomeka ku mategeko n’amabwiriza.

Uru rwego rwa RCS rwagize ruti  ati “ Taliki 26/10/2025, ku Igororero rya Nyamasheke harashwe amasasu mu kirere mu rwego rwo guturisha itsinda rito ry’Abagororwa bashatse kwigomeka kumategeko n’amabwiriza asanzwe agenga Igororero.”

Umuvugizi wa RCS, CSP Hillary Sengabo, yatangarije IGIHE ko abagororwa bashobora kwigomeka mu gihe hari kuba ibikorwa birimo gusaka kandi ko bisanzwe biba n’ahandi hose ku Isi.

Ati “Amagororero yose ku Isi agira ibyo bita ama-gang, buriya nta hantu bitaba. Ni abantu 10, batanu bashobora kwigomeka, wenda ku mpamvu zabo bwite, kwanga nko gusakwa, ni imyitwarire mibi muri rusange.”

Abajijwe umubare w’abagororwa bagerageje kwigomeka, CSP Sengabo yasubije ko bagera kuri batandatu.

Ubusanzwe, iyo umugororwa yitwaye nabi afatirwa ingamba z’imyitwarire. Kuri aba, bagororwa, “hagiye gukorwa ibisabwa mu rwego rw’imyitwarire kugira ngo habeho kubahana.”

RCS yasobanuye ko ubu mu igororero rya Nyamasheke hari ituze, kandi ko nta wagize ikibazo.