Nyarugenge: Agahinda k’umwana w’umukobwa w’imyaka 14 wabyawe n’indaya urara mu muhanda(Video)
Umutoni, (izina ryahinduwe) ni umwana w’umukobwa ufite imyaka 14 y’amavuko, uba mu Kagari ka Rwezamenyo,Akarere ka Nyarugenge, wemeza ko aba mu muhanda bitewe n’uko abantu yagiye agana ngo bamufashe barimo n’abayobozi bamuhaye akato kuko nyina umubyara yamubyariye mu buraya.
Mu kiganiro kirekire yagiranye na UKWELITIMES, uyu mwana yemeje ko nyina yari indaya ndetse aribyo bituma abantu bose bamuha akato ntibabe bamuha ahantu ho kurambika umusaya.
Ahamya ko kuva nyina yapfa abayeho mu buzima bubi cyane ndetse yirarira mu muhanda kandi akunze guhura n’ibibazo bitandukanye birimo gufatwa ku ngufu no kwicwa n’imbeho no kubura icyo kurya n’ibindi.
Yagize ati “ Mpuriramo n’ibibazo byinshi hari umuhungu witwa Eric w’umumaline wamfashe ku ngufu mfite imyaka 11 arambwira ngo nitutaryamana aranyica ndemera ubu nawe arafunzwe.”
Umutoni (izina ryahinduwe) avuga ko kuba nyina yari atunzwe n’uburaya aribyo bituma abantu bamuha akato bitewe n’uko hari n’igihe yabigishaga uko bari bwibe abagabo yacyuye mu nzu babanagamo.
Ati “Yazanaga abagabo baryama njye namusaza wanjye tugakingura buhoro urugi tugakurura ipantaro haba harimo ibiceri tukabitwara nyuma tukaza kubiha mama, iyo umugabo yashakaga kwanga kwishyura mama yamubwiraga ko amubwira ko natamuha ibye ari bumwice.”
Yongeyeho ko hari umugabo nyina yacyuye bararyamana nyuma aza no gutera inda mukuru we.
Umutoni(Izina ryahinduwe) akomeza avuga ko se umubyara yafunzwe azira gucuruza urumogi ndetse nabyo biri mu bituma abantu baba badashaka kumurera no kumufasha.
Ati “Papa yazanaga urumogi aba i Mageragere n’ubu ntabwo azi uko mbayeho nta n’ubwo azi ko mama yapfuye.nyine kuko bazi ko yari indaya mba mbona aribyo baba basa nk’aho banziza kandi si njye wahisemo kuvuka muri ubwo buryo.”
Yakomeje avuga ko yagerageje kujya kwa mukase wa se amufata nabi bituma cyane ahitamo kumuhunga ajya kwibera mu muhanda.
Ati “ Yamfataga nabi, hari n’igihe yitumaga mu nkweto akambwira ngo njye kuyaheha.”
Yongeyeho ko yifuza abagiraneza bamufasha akaba mu muhanda kubera ko ubuzima bwaho bwamunaniye ndetse aba afite ubwoba ko nawugumamo azahatererwa inda.
Ati “ Nk’umwana wabyawe n’umuntu ukora uburaya bikangiraho ingaruka ndasaba Perezida Kagame ko yamfasha akanyishyurira amashuri nkabona n’ahantu ho kuba.”


Kinyarwanda
English
Swahili









