issa
Perezida Ruto na Museveni batangije umushinga uhuriweho wa miliyoni 500 z’amadolari

Nov 24, 2025 - 10:29
 0

Perezida wa Kenya William Ruto na Perezida wa Uganda Yoweri Museveni biyemeje gukomeza gutsura umubano n’ubufatanye mu nzego z’ingenzi zirimo inganda zibyaza ibyuma, ingufu n’ibikorwa remezo, hagamijwe guteza imbere ubukungu bw’akarere no kongera ubushobozi bwa Afurika mu nganda.

Aba bayobozi babitangaje ubwo bafatanyaga mu muhango wo gutaha ku mugaragaro umushinga w’Uruganda rwa Devki Mega Steel ruherereye mu Karere ka Tororo, muri Uganda ufite agaciro ka Miliyoni 500 z’amadolari ya Amerika.

Perezida Ruto yavuze ko uyu mushinga uzafasha mu guteza imbere ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi ndetse no kugabanya ibyoherezwa hanze biva mu karere biteshejwe agaciro, bityo ukaba intangiriro yo kongerera Afurika ubushobozi bwayo bwite.

Ati “Uyu mushinga uzaha akazi urubyiruko rwacu, wubake imirongo mishya y’inyongeragaciro ku bigo bito n’ibiciriritse, kandi ufungure amahirwe arenze imbibi za Uganda”.

Yatangaje ko uruganda rwa Tororo ruzatangira rufite abakozi barenga 400, ariko rukazagira abarenga 20,000 mu mwaka wa 2027 mu rwego rwo kwagura imirimo ku rwego rwa Afurika y’Iburasirazuba.

Ku ruhande rwe, Perezida Museveni yavuze ko uyu mushinga uzaha amahirwe menshi ibigo byo mu Karere ka EAC mu nzego zitandukanye zirimo ubwikorezi, ibikorwa remezo, ingufu n’amasoko ya serivisi, binyuze mu masezerano yo gutanga ibikoresho no mu bufatanye bwambukiranya imipaka.

Perezida Ruto yavuze ko inganda zibyazwa ibyuma ku mugabane wa Afurika zigenda zibona umwanya ukomeye mu iterambere ry’ubukungu bw’akarere n’umugabane wose.

Ati “Isoko ry’icyuma muri Afurika rigeze kuri toni miliyoni 39.5 mu 2024, kandi biteganyijwe ko rizagera kuri toni miliyoni 52 mu 2034 bitewe n’iyubakwa ry’ibikorwa remezo n’iterambere ry’inganda”.

Yakomeje avuga ko Kenya na Uganda bifite amahirwe akomeye yo kwinjira neza ku isoko ryo mu karere ndetse n’iry’isi yose, ndetse ko uruganda rwa Tororo ari ikimenyetso cy’ubushobozi bw’ibihugu byombi mu kubaka inganda zihangana ku rwego rw’isi.

Museveni yagaragaje impungenge z’uko Afurika ikomeje kohereza hanze ibikoresho bitongerewe agaciro, mu gihe ibihugu byateye imbere bikomeza kugwiza umutungo.

Ati “Birababaje kubona PIB ya Amerika inshuro eshatu iruta iya Afurika yose kandi dufite umutungo kamere mwinshi. Nta terambere tuzageraho tudashyize imbere kongerera agaciro ibikoresho byacu mbere yo kubyohereza hanze”.

Yongera kwibutsa ko imishinga y’inganda igira umumaro ari uko abaturage baturiye ahashyirwa inganda bahabwa amahirwe y’akazi n’iterambere ribageraho mbere na mbere.